AGEZWEHO

  • Tariki 20 Mata 1994 ni bwo Umwamikazi Gicanda yishwe – Soma inkuru...
  • Tariki 19 Mata 1994: Imyaka 30 irashize Sindikubwabo atangije Jenoside mu cyahoze ari Butare – Soma inkuru...

Bamwe mu bashinjwa guhungabanya umutekano w'u Rwanda bavuga ko bagiye muri P5 ku gahato

Yanditswe Sep, 15 2020 17:51 PM | 43,551 Views



Urukiko Rukuru rwa Gisirikare rwasubukuye urubanza rwa Rtd Maj Habib Mudathiru n'abandi 30 baregwamo ibyaha byo kurema no kujya mu mitwe y'ingabo itemewe hagamijwe kugirira nabi ubutegetsi bw'u Rwanda, ikorera mu bihugu binyuranye. Abakekwaho ibi byaha bose barabyemera, bakaba bahawe umwanya wo gusobanurira urukiko uko babikoze.

Bane mu baregwa bitabye urukiko bambaye impuzankano za gisirikare, abandi basigaye bakaba bari mu mpuzankano z'imfungwa za gisirikare.

Binjiye mu rukiko bose bubahirizaga amabwiriza y'ubwirinzi bw'icyorezo cya Covid 19 nko kwambara neza agapfukamunwa, gusukura intoki no guhana intera ihagije.

Mu gusubukura uru rubanza, Urukiko rukuru rwa Gisirikare rwasabye ko biregura ku cyaha cyo kurema umutwe w'abagizi ba nabi no kuwujyamo. 

Ababonye umwanya wo kwireguye kuri icyo cyaha ni 9. Bose bemera kuba baragiye mu mutwe w'iterabwoba wa P5, ariko bose bagahuriza ku kuba barawugiyemo ku gahato, nta bushake babigizemo, ahubwo ngo bagiye bashukwa n'abantu banyuranye ko bagiye kubaha akazi mu bucukukuzi bw'amabuye y'agaciro muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo, nyuma bakisanga bageze muri uwo mutwe.

Rtd Maj Habibu Mudathiru, ari na we ufatwa nk'ukuriye abandi, we ntiyaburanye kuko yabanje kugaragaza ikibazo cy'umwunganizi we mu mategeko waje muri urwo rubanza akererewe kuko ngo yabimenyeshejwe atinze. 

Undi utaburanye ni private Muhire Dieudonné wagaragarije urukiko ko kuva urubanza rwatangira atigeze abona idosiye ye, ariko ku ruhande rw'ubushinjacyaha, bwo bugaragaza ko abeshya kuko ngo no kuri uyu wa mbere yiriranwe n'umwunganizi we mu mategeko, kandi idosiye ikaba uboneka ku buryo bw'ikoranabuhanga, bika bitakumvikana ko atabonye idosiye ye. Aba bombi ariko urukiko rukaba rwabahaye akanya ko kuganira n'abunganizi babo.

Ababuranye bose bagiye bagaragaza uko bafashijwe na zimwe ngabo z'u Burundi kwinjira muri Repubulika Iharanira ya Kongo ari na ho bahitaga binjizwa mu mutwe wa P5, bagakomza ibikorwa by'iterabwoba, kugeza ubwo bamwe bagiye baraswa cyangwa bagafatwa n'ingabo za FARDC, abandi bakishyikiriza MONUSCO.

Rtd Maj Habibu Mudathiru na bagenzi be bahuriye ku byaha 5 ari byo kujya mu mutwe w'ingabo utemewe hagamijwe inyungu zo gushyigikira igitero cy'ingabo zitemewe, icyaha cyo gucura umugambi wo kugirira nabi ubutegetsi buriho hakoreshejwe intambara cyangwa izindi mbaraga zose, kugirana umugambi na Leta z'amahanga bigiriwe gushoza intambara ndetse no kurema umutwe w'abagizi ba nabi.

Umutwe w'iterabwoba wa P5 bahozemo ushingiye ku mashyaka 5 ari yo Amahoro People's Congress, FDU-Inkingi, PDP Imanzi, Rwanda National Congress na PS-Imberakuri.

Inteko iburanisha uru rubanza irateganya kurukomeza mu minsi 3 y’inkurikirane aho buri wese azisobanura ku byaha byose aregwa, ubushinjacyaha na bwo bugahabwa ijambo, mbere y'uko hafatwa umwanzuro.

<iframe width="560" height="315" src="https://www.youtube.com/embed/y3SmWR9RajE" frameborder="0" allow="accelerometer; autoplay; clipboard-write; encrypted-media; gyroscope; picture-in-picture" allowfullscreen></iframe>

John BICAMUMPAKA



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira