Yanditswe Aug, 16 2020 11:29 AM | 70,849 Views
Abatuye
n'abafite ibikorwa by'ibucuruzi i Kibeho ku butaka butagatifu buherereye mu Karere
ka Nyaruguru, baravuga ko kuba munsi wa asomusiyo nta ngendo nyobokamana zari zemewe byabatumye
bahahombera, kuko ubusanzwe byabasigiraga amafaranga menshi.
Ku kibuga kigari kiri imbere y’ingoro ya Bikiramariya aha i Kibeho abantu bari bahari, ku munsi mukuru w’Ijyanwa mu Ijuru rya Bikiriramariya, wababara. Batoye umurongo bubahiriza amabwiriza yo kwirinda coronavirus kugira ngo binjire muri iyi ngoro igiye kuberamo igitambo cya Misa cyo kwizihiza umunsi mukuru w'ijyanwa mu ijuru rya Bikiramariya, assomption, wizihizwa n’abakristu ba Kiriziya Gatorika.
Ni misa ubusanzwe yabarega kuri iki kibuga kuko habaga hakubise huzuye hateraniye abantu ibihumbi n’ibihumbi baturutse mu mpande zose z’isi. Misa ya none abayitabiriye ubu barabarirwa mu iijana rirengaho bake mu rwego rwo kubahiriza amabwiriza yo kwirinda covid 19. N’abo kandi ni abakomoka n’abatuye muri aka gace.
Tuyisenge Jean Bosco na Mukagatare Carthe bacuruza ibikoresho bigendanye n'iyobokamana. Bo kimwe na Nyabyenda Cyprien ucuruza ibicuruzwa bisanzewe, baravuga ko kuba nta bakristu benshi baje i Kibeho nk'uko byajyaga bigenda mbere y'icyorezo cya Covid19, ngo byabakozeho cyane kuko wasangaga ari ho biteze gukura amafaranga ugereranyije n'indi minsi.
Umushumba wa Diyoseze Gatorika ya Gikongoro Mgr Hakizimana Celestin, yemeza ko kutagirira ingendo i Kibeho byabaye igihombo ku baturage b'ingeri zose. Ariko agasaba abakristu by'umwihariko kurushaho gusenga banitwararika gukomeza ingamba zo kwirinda iki cyorezo.
Ubusanzwe Umunsi w'ijyanwa mu ijuru rya Bikiramariya I Kibeho hateraniraga abakristu bagera ku bihumbi 50 baturutse hirya no hino ku isi. Gusa kuri uyu munsi hateraniye abakristu 138.
Jean Pierre NDAGIJIMANA
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru