AGEZWEHO

  • RIB yerekanye abasore babiri bakekwaho kwiba amadorali ya Amerika asaga 9000 – Soma inkuru...
  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...

Amafoto y’indobanure y’urwibutso rwa #TdRwanda2024

Yanditswe Feb, 27 2024 17:06 PM | 66,463 Views



Umwongereza Peter Joseph Blackmore ukinira Ikipe ya Israel-Premier Tech ni we wegukanye Tour du Rwanda 2024, isiganwa ry’amagare ryazengurutse uturere 21 tw’Igihugu.

Ni intsinzi ishamaje kuri uyu musore w’imyaka 21 kuko ari iya mbere yabonye mu irushanwa rikomeye.

Joseph Blackmore yabaye umukinnyi wa 14 wegukanye Tour du Rwanda, yakinwaga ku nshuro ya 16, kuva ibaye mpuzamahanga mu 2009.

Isiganwa ry’uyu mwaka ntiryari risanzwe kuko ryitabiriwe n’abakinnyi biganjemo abakiri bato, byanatumye rigendera ku muvuduko uri hejuru.

Iminsi umunani yo gusiganwa mu mihanda itandukanye yatangiye abasiganwa ari 94 bo mu makipe 19, irangira hasigayemo 63 gusa.

Ikipe y’Igihugu ya Ethiopia na May Stars yo mu Rwanda zakinnye Agace ka nyuma ka Tour du Rwanda 2024 zisigaranye umukinnyi umwe. Bamwe bavuye mu isiganwa kubera guhanwa, abakoze impanuka ndetse n’abatarasoje.

Ku nshuro ya mbere, Tour du Rwanda yakandagiye ku Butaka Butagatifu bwa Kibeho, ahasorejwe Agace ka Kabiri ka Muhanga-Kibeho, kegukanywe n’Umunya-Israel Itamar Einhorn.

Muri uyu mwaka kandi, iri siganwa ryaganuye ku muhanda mushya wa Base-Nyagatare, aho mu Gace ka Karindwi ryavuye i Rukomo muri Gicumbi ryerekeza i Kayonza, aho ryari risorejwe bwa mbere mu mateka.

Ikindi cyaranze Tour du Rwanda 2024 ni ukongera kunyura muri Pariki y’Igihugu ya Nyungwe, aho ryaherukaga mbere y’icyorezo cya COVID-19, hari mu 2020.

Umunya-Colombia Jhonatan Restrepo Valencia ukinira Team Polti Kometa ni we wegukanye Agace ka Gatatu ka #TdRwanda2024 kahagurukiye mu Karere ka Huye kerekeza mu ka Rusizi ku ntera y’ibilometero 140,3, yandika amateka yo gutwara uduce turindwi mu riri siganwa.

Tour du Rwanda 2024 yasojwe hakinwa Agace ka Munani kanyuze mu mihanda izifashishwa ubwo hazaba hakinwa Shampiyona y’Isi izabera mu Mujyi wa Kigali mu 2025.

Joseph Blackmore yegukanye Tour du Rwanda 2024 mu gihe ikipe ye ya Israel-Premier Tech yatwaye uduce tune muri rusange turimo tubiri tw’uyu Mwongereza n’utwatsinzwe na Itamar Einhorn.

Imyiteguro ya Tour du Rwanda 2024 yashowemo miliyari 1,2 Frw kugira ngo iri siganwa rigende neza.

Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa, ni we watangije Tour du Rwanda 2024, ku wa 18 Gashyantare hakinwa Team Time Trial

Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa, asuhuza abakinnyi ba Team Rwanda mbere y'uko batangira gusiganwa ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda 2024

Ubwo abasiganwaga bari bageze Kicukiro ahazwi nka Sonatubes. #TdRwanda2024 yatangiye hakinwa Team Time Trial, bwa mbere mu mateka yayo.

Agace ka mbere kasorejwe kuri Kigali Convention Centre. Aha abasiganwa bari bageze imbere ya KBC muri metero nke z'ahari umurongo wo gusorezaho.

Bwa mbere, igare ryakandagiye ku Butaka Butagatifu bwa Kibeho. Aha abasiganwa bari ku Gace ka Kabiri ka Muhanga-Kibeho

Itamar Einhorn w'imyaka 26, ukinira Israel-Premier Tech, yegukanye Agace ka Kabiri ka #TdRwanda2024 ka Muhanga-Kibeho

Ku Gace ka Gatatu ka Huye-Rusizi, aba babyeyi bari mu mirimo yo gusoroma icyayi, bishimiye kubona abasiganwa banyura hafi yabo

Tour du Rwanda yongeye kunyura muri Pariki y'Igihugu ya Nyungwe nyuma y'imyaka ine itahakandagira.

Umukino w'amagare umaze kugwiza igikundiro mu b'ingeri zose kuva ku bato kugera ku babyeyi.

Zimwe mu nyungu za Tour du Rwanda ni uko yerekana umuco w'Igihugu mu mfuruka zacyo zose.

Abaturage bo mu Karere ka Rusizi bakuriwe ingofero nyuma yo kwitabira ku bwinshi.


Umunya-Colombia Jhonatan Restrepo Valencia ukinira Team Polti Kometa yegukanye Agace ka Gatatu ka #TdRwanda2024.

Yahise yandika amateka yo kuba umukinnyi wa mbere umaze gutwara uduce twinshi muri Tour du Rwanda [7].

Agace ka Kane ka Karongi-Rubavu kanyuze ku nkengero z'Ikiyaga cya Kivu mu Muhanda wa Kivu Belt.

Agace ka Gatanu kasorejwe mu Kinigi hafi ya Pariki y'Ibirunga ubwo abakinnyi bakinaga basiganwa n'ibihe, Individual Time Trial



Abasiganwa ubwo bavaga mu Karere ka Musanze berekeza kuri Mont Kigali hakinwa Agace ka Gatandatu

Abasiganwa bageze i Nyabugogo bakiriwe n'abafana babarirwa mu bihumbi

Nyabugogo hamaze kugira umwihariko wo kuba habarizwa abafana benshi b'umukino w'amagare

Kwa Mutwe hahora abafana benshi baba biteguye kureba uko abakinnyi bazamuka uyu musozi uri mu igoye muri Tour du Rwanda

Kuri Mont Kigali ahasorejwe Agace ka Gatandatu hari abantu benshi

Imihanda y'imirambi yo mu Burasirazuba yakiniwemo Agace ka Karindwi ka Tour du Rwanda

Umuhanda wa Gicumbi-Nyagatare waganuye ku birori by'amagare ku nshuro ya mbere kuva wuzuye

I Nyagatare igare ryarahageze risanga ryiteguwe, ndetse rihabwa ikaze binyuze mu biranga aka Karere

Agace ka nyuma ka Tour du Rwanda kakiniwe mu mihanda yo mu Mujyi wa Kigali

Inzira yakoreshejwe hakinwa Agace ka Munani ka Tour du Rwanda ni yo izifashishwa muri Shampiyona y'Isi itegerejwe kubera muri Kigali mu 2025

Mu Mujyi wa Kigali, abasiganwa banyuze mu bice nyaburanga byerekana ubwiza bwawo

Mu gace ka nyuma abasiganwa bongeye kunyura i Nyabugogo, bakomereza Ruliba mbere yo kuzamuka kuri Norvège 

Umunyarwanda Areruya Joseph ukinira Java Inovotec ni we wasoje ku mwanya wa nyuma [63] muri Tour du Rwanda 2024

Umwongereza Joseph Blackmore ukinira Israel-Premier Tech ubwo yari ageze kwa Mutwe, yacomotse mu bandi ajya gutsinda

Joseph Blackmore w'imyaka 21 yegukanye Tour du Rwanda 2024, akigera ku murongo wasorejweho Agace ka Munani ni uko yishimiye intsinzi

Umwongereza Joseph Blackmore yamwenyuriye mu mihanda ya Kigali 

Nyuma yo gutsinda yahise azimanirwa icyo kunywa

Umwongereza Joseph Blackmore na bagenzi be bakinana muri Israel-Premier Tech barimo Chris Froome (ibumoso) bishimira intsinzi yo kwegukana Tour du Rwanda 2024.


Amafoto: RBA, Rwanda Gov, Tour du Rwanda, IGIHE, Nyambo Moses.  



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage