Akamaro k'imbuto mu budahangarwa rw'umubiri

AGEZWEHO

  • Perezida Kagame yitabiriye inama ya ICGLR yiga ku mutekano wa Centrafrika – Soma inkuru...
  • Kwibuka27: Karongi na Nyamagabe, uturere twa mbere dufite imiryango myinshi yazimye – Soma inkuru...

Akamaro k'imbuto mu budahangarwa rw'umubiri

Yanditswe Jan, 22 2021 08:49 AM
83,416 Views



Abahanga mu by’imirire bavuga ko kurya imbuto z'amoko anyuranye kandi umuntu akazifata ku rugero, ari kimwe mu byafasha kongera ubudahangarwa bw'umubiri. Ibi birajyana no kuba abacuruzi bahamya ko imbuto zirimo kugenda ziboneka ku isoko. 

Hirya no hino ku masoko yo mu Mujyi wa Kigali, abacuruzi bavuga ko muri iki gihe, ubwoko bunyuranye bw'imbuto buhaboneka.Nubwo bimeze bityo ariko ngo hari zimwe mu mbuto zitaboneka  cyane bitewe nuko atari umwero wazo, izindi nazo kuri ubu zikaba ziri kuva hanze y' igihugu.

Bamwe mu baturage bavuga ko bamaze gusobanukirwa akamaro k'imbuto ku mubiri w'umuntu akaba ariyo mpamvu bitabira kuzirya bo n' abo mu miryango yabo.

Mfiteyesu Lea, ukora mu bijyanye n'imirire  avuga ko imbuto ari kimwe mu bifasha kubaka ubudahangarwa bw' umubiri,uko zitandukanye ku mabara ngo ni nako ziba zitandukanye kuri vitamines zifite.

 Ati "Vitamine C idufasha mu gukorwa kw' insoro z' umweru zidufasha guhangana n'indwara zishobora gufata umubiri.iyo vitamine iboneka mu ndimu, amaronji,amapapayi,imbuto za kiwi, ibinyomoro, inkeri, Vitamine A nayo idufasha mu kuzamura ubudahangarwa bw' umubiri , tuyibona mu myembe, ipapayi, watermelon, no mu maronji kuko abonekamo vitamine A akabonekamo na vitamine C."

Mfiteyesu avuga kdi ko kugira ngo imbuto zigirire umubiri akamaro, bisaba kuzifata ku rugero.

Yagize ati "Nka Vitamine C ntabwo umubiri uyibika, kuba wafata nyinshi ntago bivuze ngo umubiri urakuraho ak'uyu munsi ngo ugusigire n'ak’ejo. Ukoresha iy'uyu munsi ikarangira. Ubundi nk'indimu imwe iringaniye ishobora kuguha 1/2 kirenga cya vitamine C ukeneye ku munsi. Si ngombwa gufatira rimwe indimu 5. Uyu munsi ushobora gufata indimu n'ipapayi, ejo ugafata ikinyomoro  n'umwembe gutyo gutyo. Uko uhinduranya imbuto niko ubona intungamubiri umubiri ukeneye. Nushaka gufatira rimwe byinshi, umubiri uzafata ibyo ukeneye ibindi bisohoke. Gufata ibi ntibivuze ko udashobora kurwara, ahubwo ni uburyo umubiri wawe ushobora guhangana n' indwara."

Abahanga mu bijyanye n'imirire bavuga kandi ko kongera ubudahangarwa bw'umubiri hatifashishwa gusa imbuto ahubwo bijyana no gufata indyo yuzuye irimo imboga z'amoko anyuranye, ibyubaka umubiri, kunywa amazi menshi no gukora imyitozo ngororamubiri.

Carine UMUTONI



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yatangaje ko hari abashoramari bakora inkingo biteguye kuzikorer

COVID19: U Rwanda rwatangiye gutanga doze ya kabiri y'urukingo rwa Pfizer

Perezida Kagame yavuze ko COVID19 yerekanye imbaraga zihishe Afurika yakubakirah

Uko isaha ya saa moya yubahirizwa mu turere 6 tw'Amajyepfo

Guverinoma yongeye kwibutsa abaturage kutadohoka ku ngamba zo kwirinda COVID19

COVID19: Gukingirwa ntibivuze kutandura cyangwa kutanduza- RBC irasaba abantu kw