AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Aborozi b’inkoko barataka igihombo giterwa no guhenda kw'ibiryo byazo

Yanditswe Aug, 04 2019 08:21 AM | 10,434 Views



Aborozi b’inkoko mu Rwanda baravuga ko izamuka ry'ibiciro by'ibiryo byazo rikomeje kubateza igihombo kuko ngo umufuka umwe ubu ugeze ku mafaranga asaga ibihumbi 18.

Niyonsenga Michel ni umwe mu borozi, ukorera uyu mwuga i Gihara muri Kamonyi ndetse n'i Kabuye muri Gasabo. Avuga ko nk'aborozi b’inkoko bakomeje kugorwa no kubona ibiryo byazo  kubera igiciro gikomeza kuzamuka.

Yagize ati ''Ni ikibazo gikomeye cyane dufite muri ino minsi nk’ubu umwaka ushize muri Gicurasi umufuka w’ibiryo twawuguraga 15,500 ubu turimo kuwugura ibihumbi 18,750 twajya ku isoko kugurisha umusaruro wacu ugasanga ibiciro bitahindutse. Urumva ko tubigura duhenzwe ariko n’aho ubishakiye ntushobora guhita ubibona tuba dutonze umurongo, niba ufite inkoko zigeze igihe cyo gutera neza usanga uba ushobora guteresha nibura ku kigero cya 93% ariko niba utaguze ibiryo mu ruganda usanga urimo guteza ku kigero cya 75% icyo gihe uba wageze mu gihombo. Iyo bigeze aho rero aborozi babona batabishoboye bakagurisha inkoko.''

Umuyobozi w'uruganda Gorilla Feed rumwe muzikora ibiryo by’amatungo, Kivuye Janvier, asobanura ko iri zamuka ry’ibiciro by’ibiryo rituruka ku kutagira ibyo kubikoramo bihagije.

Yagize ati''Aho guhunikwa ntaho tuba dufite tugura gusa ibyo gukoresha mu gihe gitoya  nko ku mwero biragaragara ko ibigori biba ari byinshi ariko kuko biza ntitubone uko tubihunika ni byo bitera ikibazo bikagenda bikageza umusaruro ushize ariko habonetse nk’abantu baza bagashoramo imari mu guhunika umusaruro inganda zikajya zibona aho ziwuvana hafi mu Gihugu ni cyo cyaba ari igisubizo kirambye.''

Ku ruhande rw'Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi (RAB), Umuyobozi Mukuru wacyo Karangwa Patrick  agaragaza ko hari ingamba zigamije gushakira umuti ikibazo cy'ibiryo by'amatungo muri rusange.

Yagize ati ''Hari ukongera umusaruro w’ibihingwa by’ingenzi byibandwaho mu gukora ibiryo by’amatungo magufi cyane umusaruro w’ibigori na soya. Muri uyu mwaka hazahingwa ibigori na soya byinshi ugereranije n’umwaka ushize ariko n’ubushobozi bwo guhunika burimo kwiyongera kugira ngo igihe umusaruro wamaze kuboneka ari mwinshi ugurwe ubikwe uzakoreshwe n’ikindi gihe. Ubu hari abamaze kubaka ibigega 16 mu gihugu bibasha gufata umusaruro bikawubika ukazagenda ukoreshwa igihe undi utaraboneka, kandi na Leta ishoramo amafaranga ariko dushishikariza n’abikorera cyane abafite inganda zikora ibiryo by’amatungo kongera ubushobozi bwo kubasha kwibikira umusaruro wabo aho gutegereza ko abandi bababikira. Hari abagenda batera imbere mu gukora ibiryo by’amatungo iyo bakoranye n’amabanki akabaha inguzanyo bakagura ibikorwa byabo.''

Kugeza ubu mu Gihugu hose hari inkoko zigera kuri miliyoni 7; mu gihe inganda zikora ibiryo byazo ari eshanu gusa na zo zitabasha guhaza aborozi.

Butare Léonard



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage