AGEZWEHO

  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...
  • Gatsibo: Bijejwe guhabwa umuhanda wa Kaburimbo amaso ahera mu kirere – Soma inkuru...

Bamwe mu bigisha mu mashuri abanza barinubira kutemererwa gupiganira kuyobora amashuri yisumbuye

Yanditswe Sep, 16 2020 07:47 AM | 64,460 Views



Abayobozi n’abarimu mu mashuri abanza ngo ntibumva ukuntu batemerewe gupimanirwa kuyobora ibigo by’amashuri yisumbuye kdi bujuje ibisabwa. Ikigo gishinzwe Uburezi (REB) kiravuga ko kiri gusuzuma impungenge zabo.

Bamwe mu barimu bo mu mashuri abanza ndetse na bamwe mu bayobozi b’ibyo bigo bavuga ko bakoze ibishoboka byose bakiyongera ubumenyi ndetse bakabona n’impamyabushobozi z’icyiciro cya kabiri cya kaminuza.

Gusa ngo babangamiwe no kuba hari imyanya yo kuyobora ibigo by'amashuri yisumbuye  yashyizwe ku isoko na REB ariko bakaba barakumiriwe gukora ibi bizamini kandi bujuje ibisabwa.

Bavuga ko iki ari ikibazo gituma bacika intege kuko mu mishahara harimo ubusumbane kandi bafite impamyabumenyi zimwe na bagenzi babo bo mu mashuri yisumbuye.

Umuyobozi wa Sendika y'abarimu mu Rwanda Slyvestre Vuguziga avuga ko iki kibazo cyibabangamiye ku buryo ngo gishobora no kubaca intege.

Ubuyobozi bwa  REB buvuga ko bwasuzumye iki kibazo bufatanije n'inzego z'ibanze zishinzwe uburezi gihabwa  umurongo ku buryo aba barimu bashonje bahishiwe.

Icyakora Umuyobozi mukuru w'iki kigo Dr Irenee Ndayambaje avuga ko abarimu n'abayobozi bo mu bigo by'amashuri abanza bafite impamyabumenyi y'amashuri yisumbuye A2 batemerewe gupiganira iyi myanya.

Mu Rwanda hari abarimu n'abayobozi b'ibigo by'amashuri abanza n'ayisumbuye bya Leta bagera ku bihumbi 72.

Kubera icyorezo cya COVID19 cyugarije isi n'u Rwanda,Minisiteri y'Uburezi ivuga kongera ibyumba by'amashuri hagamijwe kwirinda ubucucike byatumye bashyira ku isoko imyanya ibihumbi 28 yo gushaka abarimu n'abayobozi b'ibigo by'amashuri abanza n'ayisumbuye.

Jean Paul TURATSINZE



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama