AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Abayobozi mu nzego zibanze birengagiza abica amabwiriza yo kwirinda Covid-19 bagiye kujya bahanwa

Yanditswe Jun, 21 2021 18:00 PM | 74,671 Views



Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu, yatangaje ko hagiye kujya hatangwa ibihano ku bayobozi bo mu nzego z’ibanze,  birengagiza nkana abica amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19.

Iyi ministeri irasaba inzego z'ibanze kutajenjekera ishyirwa mu bikorwa amabwiriza yo kwirinda icyi cyorezo, kuko cyo kirushaho gukaza umurego.

Muri santire ya Runda mu karere ka Kamonyi, RBA yagiye  mu rugo rw'umuturage bigaragara ko hahoze ari akabari, yahasanze abagabo batatu barimo gusangira ibinyobwa bisembuye ariko bagikubita amaso umunyamakuru, amacupa banyweragamo bayashyira munsi y'intebe bicayeho.

Iruhande rwabo hari umugabo urimo kuvanga umucanga na sima, ku buryo abari aha bose baje gutanga ubujyanama mu bijyanye no kubaka.

Aba baturage bo bavuga ko mbere bavugaga ko icyorezo cya covid-19, babanje kujya bumva ari indwara y'abanyamujyi.

Mu mihanda yo mu nkengero z'Umujyi wa Kigali, kwambara agapfukamunwa no kubahiriza andi mabwiriza yo kwirinda covid-19 bisa nk'ibikigoranye kuri bamwe.

Kuri station ya polisi ya Rwezamenyo muri Nyarugenge, naho umunyamakuru yahasanze abagabo basaga 10 bafatiwe mu rugo rw'umuturage mu karere ka Kamonyi mu Murenge wa Runda, bari mu birori byo kubatirisha umwana.

Uko bamwe bakerensa amabwiriza yo kwirinda covid-19 niko imibare y'abandura iki cyorezo itumbagira.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera avuga ko nta muntu ukwiye kujenjeka mu kurwanya iki cyorezo, kuko uko abantu bandura ari benshi ari nako gishobora guhitana benshi.

Inzego z'ibanze zibana n'abaturage umunsi ku munsi zigaragaza ko urugamba rwo guhangana n'icyorezo cya covid-19 rugikomeje.

Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney avuga ko hari igihe imibare y'abandura covid-19 yagabanutse, bituma habaho kwirara kwa bari bashinzwe gukurikirana imiterere y'icyorezo umunsi ku munsi.

N'ubwo bimeze bityo abarenga ku mabwiriza baracyagara hirya no hino, ku buryo hari abavuga ko hari inzego z'ibanze zidakurikirana uko bikwiye.

Minisitiri Gatabazi avuga ko aba ngo bagiye kujya bahanwa.

Abaturage baturiye imipaka basabwa kwirinda kurushaho, kuko ubwandu bushya bwa covid-19 yihinduranya hari amakuru y'uko yageze muri bimwe mu bihugu bituranye n'u Rwanda.

Kwizera John Patrick



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage