Yanditswe Feb, 01 2022 16:02 PM | 31,793 Views
Abatuye i Nyange mu karere ka Ngororero, baravuga ko bashimye isomo bahawe n'abanyeshuri bo mu mwaka wa Gatandatu n’uwa Gatanu mu Ishuri ryisumbuye ry’i Nyange, banze kwitandukanya hagendewe ku byitwaga amoko babisabwe n’abacengezi, bamwe muri bo bakahasiga ubuzima.
Ahagana
saa mbiri z’ijoro rya tariki 18 Werurwe 1997, ni bwo abanyeshuri bo mwaka wa Gatandatu
n’uwa Gatanu mu Ishuri ryisumbuye ry’i Nyange banze kwitandukanya hagendewe ku
byitwaga amoko, babisabwe n’abacengezi.
Bamwe babuze ubuzima muri icyo gitero,
ariko ku bwo kwimakaza ubunyarwanda bashyirwa mu Ntwari z’igihugu icyiciro
cy’Imena.
Abarimo Mushimiyimana Emmanuel bavuga ko iki ari igikorwa n’ubugifatwa n’icyitegererezo mu batuye i Nyange, bakaba bahamya ko kibafasha kwimakaza ubunyarwanda no kudakurikiza ikibi.
Mukagahima Agnes umurezi ariko akaba aturanye n’igicumbi cy’ubutwari i Nyange, avuga ko isomo ryatanzwe n’Intwari z’Imena aryifashisha mu kurerera igihugu kandi akizera ko bizahindura imyumvire y’abakuru batarimakaza ubunyarwanda.
Ku ishuri ryisumbuye rya Nyange, abanyeshuri baravuga ko batewe ishema no kwigira ku gicumbi cy’ubutwari.
Usibye ubwenge bahigira umuco w’ubutwari bakurana, barawukuramo imbaraga zizabafasha kugirira akamaro umuryango mugari.
Kuri iri shuri ubu hari ibyumba bitatu byatunganyijwemo inzu y’amateka ikaba ibitse amakuru n’ibimenyetso byo mu bihe bitandukanye, haba ku Rwanda na Nyange by’umwihariko.
Abanyeshuri bavuga ko ari iby’agaciro kuko bizarinda ko aya amateka yazima nyamara akenwe n’abanyarwanda, cyangwa abandi bashaka kugira icyo bigira ku butwari bwaranze abana b’i Nyange.
Alexis Namahoro
Ben Kayiranga yagaragaje uko Visit Rwanda yugururiye amarembo Abanyarwanda i Paris
Apr 22, 2024
Soma inkuru
Bagiye kubona ibintu byiza- Danny Nanone yijeje indirimbo nshya
Apr 19, 2024
Soma inkuru
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru