Yanditswe May, 25 2022 20:15 PM | 76,531 Views
Abaturage bo mu turere 7 dufite ubutaka bufite ubusharire bukabije mu Rwanda, barishimira ko muri iki gihe basigaye babona umusaruro uhagije kubera ubufasha leta itanga binyuze muri nkunganire ku ishwagara.
Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente avuga ko
ingengo y’imari ikoreshwa kuri nkunganire ku ishwagara ihabwa abahinzi nayo yariyongereyeho miliyoni 200 ivuye
kuri miliyari 1,6.
Aba baturage bo mu turere dufite ubutaka busharira ku
buryo bukabije, bavuga ko bahingaga kubera ubusharire ntibabone umusaruro
bagahora ku masoko bajya guhaha.
Nyuma yo kwegerezwa inyongera musaruro z’ifumbire ndetse bagahabwa na nkunganire ku ishwagara, bishimira ko basigaye babona umusaruro uhagije bakihaza mu biribwa bagasagurira n’amasoko.
Uturere twa Nyamagabe, Nyaruguru, Nyamasheke, Rusizi, Karongi, Rutsiro, Ngororero nitwo turere dufite ubusharire bukabije bw’ubutaka.
Inzego zibanze muri utu turere zigaragaza ko leta yabafashije guhangana n’iki kibazo begerezwa ishwagara ku buryo cyagabanije ubukana abahinzi bakaba basigaye babona umusaruro.
Ubwo yagezaga ku nteko ishinga amategeko imitwe yombi ibikorwa bya Guverinoma bijyanye no kugeza ku baturage inyongeramusaruro, Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yagaragaje ko ingengo y’imari yo kugeza kubahinzi ishwagara yongerewe ndetse abahinzi bahabwa na nkunganire ku buryo ikibazo cy’ubu butaka busahririye mu Rwanda cyabonewe umuti.
Yagize ati “Ubushakashatsi bwagaragaje ko ubuso bufite ikibazo cy’ubusharire bukabije ibyo bita PH iri munsi ya 5,2 mu Rwanda ubwo buso bugera kuri hegitari 2,533 birengaho gato bingana na 45% by’ubutaka bwose buhingwa bukaba bukenera nibura toni 2,n’ibihumbi 200 z’ishwagara yo gushyiramo, guhera rero mu mwaka wa 2015 guverinoma y’u Rwanda yashyizeho gahunda ya nkunganire ku ishwagara mu ngengo y’imari y’umwaka wa 2021-2022 ingengo y’imari igenerwa nkunganire ku ishwagara yarazamuwe cyane iva ku mafaranga y’u Rwanda miliyari 1,6 igera kuri miliyari 1,8 ubu umuhinzi yishyura amafaranga 53 ku kilo mu gihe yari kuba yishyura 107 iyo hatabaho nkunganire ku ishwagara.”
Muri iki gihembwe cy’ihinga cya 2022 B muri utu turere 7 twagaragaraga ko dufite ubusharire bukabije bw’ubutaka ubu mu mirima harimo ibihingwa nk’ibishyimbo,amasaka,ibijumba,ibirayi,myumbati ndetse n’ibitoki byose ubonako bizatanga umusaruro uhagije.
Jean Paul Turatsinze
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru