AGEZWEHO

  • USA: Kaminuza ya Leta ya California yibutse ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi – Soma inkuru...
  • Gicumbi: Imiryango yasenyewe n’ibiza mu 2023 yatujwe mu Mudugudu wa Kaniga – Soma inkuru...

Abatuye Umurenge wa Butaro barishimira ko igishanga cya Kamiranzovu cyatezaga imyuzure cyatunganyijwe

Yanditswe Apr, 04 2022 14:06 PM | 45,091 Views



Abaturage bo mu Murenge wa Butaro mu karere ka Burera, barishimira ko igishanga cya Kamiranzovu cyatezaga imyuzure iyo imvura yagwaga, ubu cyatunganyijwe ndetse bigaha akazi abarenga 1600.

Aba baturage bari basanzwe bakorera imirimo yabo y’ubuhinzi muri iki gishanga cya Kamiranzovu, mbere y’uko gitunganywa bavuga ko mu gihe cy’imvura cyarengerwaga  n’amazi bikabatera igihombo.

Umwaka n’amezi 2 birashize  imirimo yo gutunganya  iki gishanga itangiye , ubu ntacyo bikanga kuko bamaze gusarura ibirayi n’ibigori bari barahinze mu gihembwe cy’ihinga gishize kubera uburyo cyatunganyijwe.

Ubu bashimangira ko bagiye gusigasira ibikorwaremezo begerejwe binyuze mu makoperative ahinga muri iki gishanga cya Kamiranzovu.

Gutunganya iki gishanga kandi hari abaturage bo mu Murenge wa Butaro basaga 1600 byahaye akazi, kababera imbarutso y’iterambere mu miryango yabo.

Mu mirimo yakozwe hatunganywa iki gishanga harimo imiyoboro y’amazi mito izengutse igishanga yakozwe hagamijwe kugabanya umuvuduko w’amazi aturuka mu mizosi igikikije, yakundaga gutera umwuzure muri iki gishanga. 

Igishanga cya Kamiranzovu gifite hegitari 465 zose zikaba zishobora guhingwa mu bihembwe byose by’ihinga abahinzi nta kibazo bahuye nacyo, ibyo Umuyobozi w’ishami ry’ubuhinzi n’umutungo kamere mu karere ka Burera, Nizeyimbabazi Jean de Die aheraho asaba abahinga muri iki gishanga ku kibyaza umusaruro kandi n’Akarere ngo gafite gahunda yo gukora amaterasi ku misozi igikikije mu gihe cya vuba.

Igishanga cya Kamiranzovu cyatunganyijwe na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ibinyujije mu kigo RAB, ku bufatanye n’inkeragutaba.

Imirimo yo kugitunganya yose yatwaye asaga Miliyari imwe y’amafaranga y’u Rwanda.


Ally Muhirwa




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Gen Mubarakh Muganga yagiriye uruzinduko muri Jordanie (Amafoto)