Yanditswe Oct, 14 2020 19:57 PM | 64,378 Views
Abatuye mu bice
bitandukanye by'igihugu barishimira ko kuri ubu bagiye kujya batunga
ibyangombwa by'ubutaka n'ubwo bwaba butageze kuri hegitari imwe. Ibi bikubiye
mu mpinduka zigaragara mu mushinga w'itegeko uherutse kwemezwa n'inama
y'abaminisitiri.
Kuva mu 2013 nta muturage wari wemerewe kugura cyangwa kugurisha ubutaka bugenewe ubuhinzi n'ubworozi butageze kuri hegitari imwe.
Gusa ibikubiye mu mushinga w'itegeko ry'imicungire n'imikoreshereze y'ubutaka hari ingingo igaragaza ko kuri ubu byemewe, ni icyemezo abaturage bishimiye cyane.
Muri uyu mushinga w'itegeko rigenga ubutaka mu Rwanda kandi hagaragaramo impinduka ku bijyanye n'igihe cy'ubukode burambye bw'ubutaka.
Mu zindi mpinduka zigaragara muri uyu mushinga w'itegeko rigenga ubutaka mu Rwanda ni ikoranabuhanga mu gutanga serivisi z'ubutaka hirindwa gukoreshwa impapuro ''paperless' byose bigakorerwa ku ikoranabuhanga.
Indi ngingo ni imicungire y'ubutaka bwa Leta, aho ingamba zigiye gukazwa mu kubucunga ndetse no kububyaza umusaruro bitandukanye n'uko byakorwaga.
Gutakaza ubutaka nabyo ntibizongera kujya mu nkiko kuko byatwara igihe, ibi bizajya bikorerwa ku mu bitsi w'impapuro mpamo z'ubutaka ugiye guhabwa ububasha bwo gufata icyemezo ashingiye kuri raporo za komite z'ubutaka.
Nyuma yo kwemezwa n'inama y'abaminisitiri, ubu uyu mushinga w'itegeko rigenga ubutaka mu Rwanda rigiye gusuzumwa n'abadepite mbere yo gusohoka mu igazeti ya Leta rigatangira kubahirizwa.
Ushingiye ku butaka igihugu gifite, 51.5 % by'ubutaka bwose bw'u Rwanda bugenewe ibikorwa by'ubuhinzi, amashyamba agenewe 32%, ibikorwaremezo n'imijyi muri rusange bigenewe 15.1% mugihe amazi n'ibishanga bikomye ari 8.5% by'ubuso bw'u Rwanda bungana na km2 26.338.
Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata
Apr 21, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru