AGEZWEHO

  • Tariki 20 Mata 1994 ni bwo Umwamikazi Gicanda yishwe – Soma inkuru...
  • Tariki 19 Mata 1994: Imyaka 30 irashize Sindikubwabo atangije Jenoside mu cyahoze ari Butare – Soma inkuru...

Abaturage bahinga ubwatsi bw'inka za RAB bamaze amezi 7 badahembwa

Yanditswe Feb, 04 2021 09:07 AM | 6,291 Views



Mu kigo cy'igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n'ubworozi (RAB) station ya Rubona mu Karere ka Huye, hari abaturage bavuga ko bahawe akazi muri program yo guhinga ubwatsi bw'amatungo muri iki kigo ariko ngo amezi ashize ari arindwi badahembwa amafaranga bumvikanye n'iki kigo. 

Aba baturage bavuga ko iyo bagerageje kwishyuza babwirwa ko program bakoragamo yabuze amafaranga ,kuri ubu bakaba baraheze mu gihirahiro.

Aba baturage basobanura ko bakoraga nka ba nyakabyizi muri program yo guhinga ubwatsi  bugaburirwa amatungo ariko umushahara wabo bakawubarirwa ku kwezi.  Icyakora ngo kuri ubu amezi yihiritse ari arindwi nta cyitwa umushara babona muri iyi program bakoragamo.

Muri iki gihe cyose bamaze badahembwa kandi ngo ntibahwemye kubaza abakoresha babo ikibazo cyo kudahembwa kugeza ubwo ngo baberuriye bakababwira ko ngo badakoreshwa na RAB ahubwo ko bakoreshwa n'umushinga witwa RDDP (Rwanda dairy development program) bityo ko ariho bagomba kubariza ibijyanye n'imishahara yabo.

Kuri ubu ngo ubuzima ntibuboroheye nyuma yo kumara iki gihe cyose badahembwa. 

Barasaba inzego bireba kubafasha guhembwa amafaranga bakoreye dore ko kuri ubu benshi bamaze no guhagarikwa muri aka kazi ku buryo bavuga ko nta buryo bagifiye bwo  gukomeza gukurikirana aya mafaranga.

Ndayambaje Nathan umutekinisiye ukurikirana ubwatsi n'inka mu kigo cya  RAB, station ya Rubona, avuga ko icyorezo covid19 cyatumye imikorere y'aba baturage muri program yo guhinga ubwatsi igenda nabi ari na byo byatumye  RDDP yagombaga kujya ibahemba itabahembera igihe. 

Icyakora ngo amafaranga yabo ari mu nzira ku buryo uku kwezi gushira bayabonye bose.

Amakuru atangwa na RAB Station ya Rubona, avuga ko muri rusange abaturage baberewemo umwenda n'iyi program barenga gato 30 bakaba bagomba kwishyurwa arenga gato million 5 z'amafaranga y'u Rwanda.


TUYISENGE Adolphe



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira