AGEZWEHO

  • Tariki 20 Mata 1994 ni bwo Umwamikazi Gicanda yishwe – Soma inkuru...
  • Tariki 19 Mata 1994: Imyaka 30 irashize Sindikubwabo atangije Jenoside mu cyahoze ari Butare – Soma inkuru...

Abashoramari bagiye gusarura amafaranga mu myanda yapfaga ubusa

Yanditswe Dec, 06 2022 17:21 PM | 132,001 Views



Ministeri y'Ibidukikije yatangije gahunda yo kubyaza umusaruro ibisanzwe bifatwa nk'imyanda itabora ahubwo bikaba isoko y'imirimo aho kuba ikibazo.

Abikorera basanga ubu bushake bwa politiki butanga icyizere ku kongera ishoramari no gukoresha ikoranabuhanga cyane ko bikorwa mu buryo bwa gakondo bwanatera impanuka abakozi bakoramo.

Mu Rwanda hasanzwe sosiyete zikusanya imyanda ziyijyana mu bimoteri byabugenewe ndetse n'izibyaza umusaruro imwe muri iyi myanda cyane cyane ifumbire cyangwa ibikoresho by'ubwubatsi bivanwa muri palasitiki byakoreshejwe.

Bamwe mu basanzwe bafite aya masosiye bavuga gukoresha uburyo bwa gakondo ari kimwe mu bidindiza akazi kabo bitewe n'ishoramari rikiri hasi.

Umuyobozi Mukur wa sosiyete COPED itwara imyanda mu bice bitandukanye by’Igihugu, Buregeya Paulin yagize ati “Bariya  bantu baterura imyanda ibimene by'ibirahure, amatara yamenetse n'ubumara bubamo, imiti isaguka mu ngo, ibintu biri toxique (b’uburozi) nka batiri z'imodoka n'ibindi. Dukorera amafaranga ariko tukareba n'ubuzima bw'abantu. Gukora ifumbire y'imborera mu bishingwe bitwara amezi 6 ariko ubu haje tekinologi yo kuyikora mu minsi 15.”

Kuva mu mwaka wa 2007 mu Rwanda hatangiye gahunda yo guca amasashi na ho muri 2019 hatangira gahunda yo kubuza ikoreshwa ry'ibikoresho bya palasitiki bikoreshwa rimwe bikajugunywa.

U Rwanda rwatangije gahunda yo kubyaza umusaruro ibisanzwe bifatwa nk'imyanda (National circular economy: action Plan&road map) izasiga bibyazwa umusaruro aho kuba umuzigo nk'uko byasobanuwe na Minisitiri w'Ibidukikije Dr Jeanne d'Arc Mujawamariya.

Ati “Bya bintu twaciye byangiza ikirere ni gute twabibyaza umusaruro? ni gahunda yo gukora ubukungu bwisubira. Ntihagire ikintu na kimwe kitubera umwanda ahubwo byose aubwo byose tukabikoresha.”

Imyanda itandukanye iri ku rwego rwo hejuru mu koheraza imyuka ihumanya ikirere, aho kuyibyaza umusaruro byagabanya iyi myuka ku gipimo cya 45%.

Bamwe mu bitabiriye inama yiga ku bukungu bwisubiranya basanga haramutse hashowe imari mu kubyaza umusaruro imyanda, byagira inyungu nyinshi zirimo no guhanga imirimo.

Ku rundi ruhande ariko abahanga basanga ibihugu cyane cyane ibyo muri Afurika bikwiye gushyira imbaraga mu gushaka amafaranga ashorwa muri uru rwego ndetse no gutanga ubumenyi buhangije ku bikorera bifuza kubishoramo imari.

Jean Claude MUTUYEYEZU



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira