AGEZWEHO

  • Perezida Kagame yamwenyuye nyuma y'intsinzi ya Arsenal FC – Soma inkuru...
  • NAEB yagaragaje ko ibyoherezwa hanze bituruka ku ndabo n'imbuto byageze kuri toni 1000 ku kwezi – Soma inkuru...

Abasenateri bavuze ko hari ibikwiye gukorwa mu kunoza ireme ry’uburezi

Yanditswe Jun, 08 2021 16:59 PM | 34,845 Views



Kuri uyu wa Kabiri, abasenateri bahuriye mu nama nyunguranabitekerezo baganira ku ireme ry'uburezi kuri bose, basanga n’ubwo hari ibyakozwe, hakiri ibindi byanozwa kugira ngo ireme ry’uburezi ryifuzwa rigerweho.

Komisiyo y'imibereho y'abaturage n'uburenganzira bwa muntu muri Sena, ihereye ku mibare n'amakuru abayigize bakuye muri Minisiteri y'Uburezi, yagaragaje ibipimo 12 byerekana uburyo ireme ry'uburezi mu Rwanda rigikeneye kwitabwaho.

Perezida wa Komisiyo y'imibereho y'abaturage n'uburenganzira bwa muntu, Senateri Adrie Umuhire avuga ko hari ibimaze gukorwa bitanga icyizere ko hashyizwemo imbaraga ireme ry'uburezi ryifuzwa ryagerwaho.

Amakuru iyi komisiyo yakuye muri Minisiteri y'Uburezi, agaragaza ko umubare w'ibitabo na mudasobwa bikiri bike cyane ku buryo bisaranganywa hagati y'abanyeshuri benshi.

Nubwo umubare w'ibimaze kuboneka babyishimira, iki ngo ni imbogamizi ku ireme ry'uburezi nk’uko bamwe mu barezi babigaragaza.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Uburezi ushinzwe amashuri abanza n'ayisumbuye, Gaspard Twagirayezu avuga ko hari byinshi bigenda bikorwa bigamije kongera ireme ry'uburezi.

Mu rwego rwo kugabanya ikibazo cy'ubucucike kidindiza ireme ry'uburezi, leta yari yarihaye intego yo kongera ibindi byumba by'amashuri bigera ku bihumbi 22,505 muri uyu mwaka w'amashuri wa 2022 / 2021.

Kwizera Bosco



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize