Yanditswe Jun, 08 2021 16:59 PM | 34,845 Views
Kuri uyu wa Kabiri,
abasenateri bahuriye mu nama nyunguranabitekerezo baganira ku ireme ry'uburezi
kuri bose, basanga n’ubwo hari ibyakozwe, hakiri ibindi byanozwa kugira ngo
ireme ry’uburezi ryifuzwa rigerweho.
Komisiyo y'imibereho y'abaturage n'uburenganzira bwa muntu muri Sena, ihereye ku mibare n'amakuru abayigize bakuye muri Minisiteri y'Uburezi, yagaragaje ibipimo 12 byerekana uburyo ireme ry'uburezi mu Rwanda rigikeneye kwitabwaho.
Perezida wa Komisiyo y'imibereho y'abaturage n'uburenganzira bwa muntu, Senateri Adrie Umuhire avuga ko hari ibimaze gukorwa bitanga icyizere ko hashyizwemo imbaraga ireme ry'uburezi ryifuzwa ryagerwaho.
Amakuru iyi komisiyo yakuye muri Minisiteri y'Uburezi, agaragaza ko umubare w'ibitabo na mudasobwa bikiri bike cyane ku buryo bisaranganywa hagati y'abanyeshuri benshi.
Nubwo umubare w'ibimaze kuboneka babyishimira, iki ngo ni imbogamizi ku ireme ry'uburezi nk’uko bamwe mu barezi babigaragaza.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Uburezi ushinzwe amashuri abanza n'ayisumbuye, Gaspard Twagirayezu avuga ko hari byinshi bigenda bikorwa bigamije kongera ireme ry'uburezi.
Mu rwego rwo kugabanya ikibazo cy'ubucucike kidindiza ireme ry'uburezi, leta yari yarihaye intego yo kongera ibindi byumba by'amashuri bigera ku bihumbi 22,505 muri uyu mwaka w'amashuri wa 2022 / 2021.
Kwizera Bosco
U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejwe kwica Abatutsi
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata
Apr 21, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru