AGEZWEHO

  • Ababyeyi basizwe iheruheru na Jenoside barashima uko bakomeje gufashwa kwiyubaka – Soma inkuru...
  • Kenya yatangiye icyunamo cy'Umugaba Mukuru w'Ingabo wapfiriye mu mpanuka – Soma inkuru...

Abamotari bishimiye ko ibibazo byabo byageze ku mukuru w’Igihugu

Yanditswe Aug, 25 2022 16:26 PM | 147,603 Views



Abamotari hirya no hino mu gihugu baravuga ko kuba bimwe mu bibazo bahura nabyo byagejejwe kuri perezida Paul Kagame, bafite icyizere ko bigiye gukemuka mu buryo bwihuse, kuko byari bimaze kuba agatereranzamba.

Iyo ugeze mu bamotari ugasa n’ubaganiriza, nta kindi bagusanganiza usibye amaganya ashingiye ku bibazo bavuga ko bibangamiye imikorere yabo. Bimwe muri ibyo ni icy’ubwishingizi bwa moto  buhenze, amande bacibwa batazi impamvu zayo, ikoreshwa rya mubazi n’ibindi.

Ubwo perezida Kagame yakiraga ibibazo by’abaturage mu ruzinduko yarimo mu karere ka Ruhango, hajemo n’umumotari uhakorera witwa Bizimana Pierre. 

Yagaragarije umukuru w’igihugu ko bafite ibibazo bikomeye ku isonga ahashyira icy’igiciro cy’ubwishingizi kuri ubu cyatumbagiye.

Umukuru w’igihugu yabajije aho inzego zibishinzwe zigeze zikemura ibi bibazo, maze minisitiri w’ibikorwaremezo avuga ko ibi bibazo bizaba byakemutse mu mezi abiri.

Perezida Kagame yagaragaje ko ibi bibazo by’abamotari abizi kandi bimaze igihe, yizeza ko we ubwe agiye kubikurikirana.

Nyuma yo gutangaza ibi abamotari bagaragaje akanyamuneza ko ibibazo byose bafite bigiye gukemuka vuba ubwo byageze ku mukuru w’igihugu.

Bimwe mu bibazo bivugwa mu rwego rw’abatwara abagenzi kuri moto byagiye bishakirwa umuti, ariko hasigara ibyo bagaragaza nk’iby’ingutu nk’ubwishingizi bw’ibinyabiziga byabo, ikoreshwa rya mubazi, n’ibindi.

Bonaventure Cyubahiro



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira