Yanditswe Feb, 16 2021 10:28 AM
60,656 Views
Ikigo cy'Igihugu gishinzwe ubuhinzi n'ubworozi RAB n'ubuyobozi bw'intara y'uburasirazuba bwiyemeje gufasha abatubuzi b'imbuto y'ibigori bo mu karere ka Rwamagana bahuye n'igihombo nyuma y'uko ibyo bahinze bibaye ibihuhwe.
Ni mu gishangacya Rugende mu karere ka Rwamagana, mu bigori byahinzwe n'abatubura imbuto bibumbiye muri koperative, COMSS. Urebeye inyuma ibigori birasa neza, ariko iyo ukuyeho igishishwa usanga ikigori kitareze neza. Ni ikibazo aba bahinzi bavuga ko kibaremereye.
Aba bahinzi kandi banavuga ko icyongera igihombo kuri ubu, ari ideni rya Miliyoni 60 baberewemo n'ikigo cy'igihugu gishinzwe iterambere ry'ubuhinzi n'ubworozi RAB.
Mu biganiro byahuje abahagarariye aba bahinzi, ubuyobozi bwa RAB n'Intara y'Iburasirazuba, byagaragajwe ko ikibazo ari ubumenyi buke mu butubuzi bw'imbuto nshya y'ibigori kuri aba bahinzi. Guverineri w'Intara y'iburasirazuba Fred Mufuluke avuga ko hari ibigiye gukorwa bagafasha abo bahinzi.
Yagize ati "Icya mbere tugiye kubafasha kubaherekeza, ni ukuvuga mu gihembwe gikurikiraho tuzabaha ibyo bakeneye byose kugira ngo bazahinge neza, icya kabiri ni uko amafranga bishyuzaga bagiye kuyabona mbere yuko uku kwezi kwa kabiri kurangira. Icya gatatu ni uko dusanga uburyo bwiza bwo gutubura ariko twabashakira ba rwiyemezamirimo babizobereyemo bakaza bagakorana ndetse bakagirana amasezerano."
Ikibazo cy'abatubura imbuto bagwa mu bihombo bya hato na hato, kivugwa hirya no hino mu gihugu. Umuyobozi Mukuru wa RAB, Dr Karangwa Patrick asobanura ko ipfundo ry'ikibazo ari ubumenyi buke ku bahinzi b'abatubuzi b'imbuto, bityo ko hari kuvugurwa uko abatubuzi bato bakora harimo no kubahuza n'abikorera babizobereyemo.
Ati "Guhinga Hybride ubu twashyizeho ibyo umuntu agomba kuba yujuje agomba kugira ngo akore ubutubuzi, utabyujuje akorana na babandi barwiyemezamirimo, babandi 20 bafite ubushobozi naguha n'ingero ubu abo bagiye kwinjira mu kiciro cyo kohereza imbuto mu mahanga, rero ntabwo twakubakira iryo koranabuhanga rihambaye n'abafite ubumenyi buke, ahubwo gahunda iriho ni uko abafite intege nkeya nk'aba tubahuza na bo bafite ubushobozi aba rero bakajya bahinga bakorana na bo kuko uyu hari n'ibyo wamusaba gukora ntabikore kubera n'igishoro gike."
Igishanga cya Rugende muri Rwamagana aba baturage bahinzemo gikora ku mirenge ya Muyumbu na Nyakariro muri ako karere na Masaka mu Karere ka Kicukiro. Ibigori byabo bikaba bihinze ku buso bwa ha 45.
Muri rusange, kuri ubu mu Rwanda, habarurwa ibigo 15 bitubura imbuto nshya y'ibigori ku buso bwa hegitari zisaga ibihumbi 2000.
Fiston Felix HABINEZA
Impuguke mu by’ubuhinzi zasabye ko hashakwa uko umusaruro uboneka utabura isoko
Apr 16, 2021
Soma inkuru
Abaturage bahings ubwatsi bw'inka za RAB bamaze amezi 7 badahembwa
Feb 04, 2021
Soma inkuru
Gasabo: Abahinzi bari biteze imashini za RAB ntibazibone barahangayitse
Sep 28, 2020
Soma inkuru
Hailemariam Desalegn yashimye imbaraga u Rwanda rushyira mu bushakashatsi bw’imbuto.
Sep 23, 2020
Soma inkuru
24 bahamijwe ibyaha birimo iterabwoba no kwinjiza intwaro mu Rwanda.
May 29, 2020
Soma inkuru
Abahinzi bitabiriye gahunda ya nkunganire mu buhinzi bavuga ko ibafasha mu kuhira imyaka, kubonera i ...
Sep 17, 2019
Soma inkuru