AGEZWEHO

  • Kenya yatangiye icyunamo cy'Umugaba Mukuru w'Ingabo wapfiriye mu mpanuka – Soma inkuru...
  • Bagiye kubona ibintu byiza- Danny Nanone yijeje indirimbo nshya – Soma inkuru...

Abadepite n'abasenateri basanga umwanzuro w'Inteko ya EU ari ikinyoma cyambaye ubusa

Yanditswe Feb, 16 2021 08:07 AM | 44,918 Views



Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yamaganye imyanzuro iherutse gutangazwa n’Inteko ishinga Amategeko y’Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’i Burayi.

Iyi nteko y’ubumwe bw’u Burayi iherutse gushyira ahagaragara imyanzuro 14 harimo n’ugaragaraza Paul Rusesabagina uri mu nkiko mu Rwanda nk’umuntu utazahabwa ubutabera nyabwo.

Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yatangaje ko ibi ari ukuvugera ubusugire bw’inzego z’ubutabera bw’ikindi gihugu.

Taliki 11 z'uku kwezi kwa 2 ni bwo Inteko Ishinga amategeko y'ubumwe by'u Burayi yasohoye imyanzuro 14 ivuga kuri Rusesabagina Paul.Imwe muri iyi myanzuro igaragaza ko Rusesabagina atazahabwa ubutabera bwiza mu Rwanda ndetse ko adakwiye gukurikiranwa kuko ari umuntu ngo w’intwari ngo kubera ko yahawe ibihembo inteko y’ibihugu yita mpuzamahanga.

Komisiyo z'ububanyi n'amahanga,ubutwererane n'umutekano mu Nteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda yasesenguye iyi myanzuro maze isanga harimo amakosa n’imvugo zidahwitse zigamije gutesha agaciro n’ubusugire bw’inzego z’igihugu.

Uyu ni Perezida wa Komisiyo y'ububanyi n'amahanga ubutwererane n'umutekano mu mutwe w'abadepite Rwigamba Fidele.

Yagize ati "Abagize komisiyo z'ububanye n'amahanga ubutwererane n'umutekano basanze uriya mwanzuro wuzuyemo ibinyoma, mu ri rusange ugamije kunenga inzego z'igihugu cyacu no kwivanga mu mikorere y'ubutabera bw'u Rwanda bitwaje ibijyanye na Paul Rusesabagina, basanze kandi uriya mwanzuro uvogera ubusugire n'imikorere by'inzego zigize igihugu cyacu, ndetse basanga uriya mwanzuro udaha agaciro ihame ry'ubwigenge w'ubucamanza. Basanze uriya mwanzuro uhakana ukanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi yo mu 1994 hashingiwe ku mvuko zakoreshejwe, ndetse banasanga uriya mwanzuro wiha uburenganzira wo gutanga amabwiriza ku manza ziri mu nkiko kandi iwabo bidashobora gukorwa."

Abadepite bagaragaje ko Inteko Ishinga Amategeko y'Umuryango w'Ubumwe  bw'u Burayi yirengagije abaturage bahitanywe n'ibitero by'umutwe w’iterabwoba wa FLN w’impuzamashyaka ya MRCD yari iyobowe na Paul Rusesabagina ndetse wanigambye ibyo bitero.

Depite Nyirahirwa Veneranda yagize ati "Ariko banirengagije ko Rusesabagina ubwe yemeye ko yateye inkunga umutwe wa gisikare wa FLN urwanya Leta y'u Rwanda ari na wo wakomeje guhekura u Rwanda. Birababaje kumva umuntu wemeye gutera inkunga iyo mitwe iyi nteko ikamugira umwere, aba bantu birengagije ukuri bakumva ko umunyarwanda ubonye ubundi bwenegihugu ashobora kuza guhungabanya u Rwanda."

Na ho Depite Marie Claire Uwumuremyi ati "Byari ngomba ko tugira ibyo tuvuga nk'uko twabivuze n'ubushize, kugira ngo twerekane ko ibyo Inteko Ishinga Amategeko y'u Burayi yakoze bikabije ari ukwinjirira ubuyobozi bw'ibindi bihugu, ni ukwirengagiza ko u Rwanda ari igihugu kigenga, gifite ubusugire bwacyo kigendera ku mategeko, birengagije ko ubutabera ubucamanza na rwo ari urwego rwigenga rudahabwa amabwiriza n'uwariwe wese nk'uko itegeko nshinga ribiteganya ndetse n'amahame mpuzamahanga."

Kuri Muhongayire Christine asanga ibyo Inteko y'u Burayi yakoze ari agasuzuguro gakabije. Ati "bi byemezo by'inteko ishinga amategeko y'ibihugu by'ubumwe bw'iburayi bwubahuka u Rwanda agasuzuguro no kuvogera ubusugire bw'iki gihugu ndetse no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994. Iyi Jenoside iba bari bahari nta jambo na rimwe bigeze babivugaho nta n'umwe wigeze ahaguruka ngo arwanye Jenoside abana, abakecuru n'abasaza barimo bapfa, bakubita ku nkuta impinja nta numwe wigeze agira icyo avuga.Uyu munsi barimo barubahuka kuvuga u Rwanda kandi mu by'ukuri tumaze kuba igihugu kimaze gusigasira imibereho y'abaturage."

Komisiyo z'ububanyi n'amahanga ubutwererane n'umutekano mu nteko ishinga amategeko y'u Rwanda  zagaragaje umushinga w'imyanzuro ku nteko ishinga amategeko, urimo kwamagana ibyo inteko ishinga amategeko y'ubumwe bw'i Burayi ivuga.

Depite Rwigamba Fidele ati "Yamaganye ibyo inteko ishinga amategeko y'ubumwe bw'iburayi ivuga bidafite ishingiro ko Paul Rusesabagina mu Rwanda atazahabwa ubutabera buboneye, kandi iributsa ko abakoze ibyabaha bashyikirijwe u Rwanda baturutse mu bihugu binyuranye i Burayi n'ahandi hose bahawe ubutabera buboneye n'inkiko z'u Rwanda."

Ni imyanzuro yanemejwe n'abagize inteko ishinga amategeko imitwe yombi ikaba igiye kunozwa ikazashyikirizwa inzego zitandukanye zirimo inteko ishinga amategeko y'ubumwe bw'iburayi, Umuryango wa Afrika yunze ubumwe, umuryango wa Afrika y'iburasirazuba ndetse ikazashyirwa no mu ndimi zitandukanye.

KWIZERA John Patrick



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira