Yanditswe Aug, 20 2020 09:20 AM | 52,428 Views
Bamwe mu babyeyi baravuga ko batewe
impungenge n’imyitwarire ya bamwe mu ngimbi n’abangavu muri ibi bihe amashuri afunze,
kuko basanga hatagize igikorwa inda ziterwa abangavu zishobora kuziyongera
kurushaho.
Komisiyo y’igihugu ishinzwe abana iravuga ko iki ari cyo gihe umubyeyi yakagombye kuba hafi y’umwana we.
Imibare itangwa na bimwe mu bigo nderabuzima byo mu Mujyi wa Kigali igaragaza ko abana b’abakobwa basambanywa bagaterwa inda bakomeje kwiyongera.
Nko mu Kigo Nderabuzima cya Kagugu kuva mu kwezi kwa mbere kugeza mu kwa 3 bakiriye abangavu 5 basambanyijwe banaterwa inda, kuva mu kwa 4 kugeza mu kwa karindwi imibare bariyongereye bagera ku bangavu 13.
Mu Kigo Nderabuzima cya Remera hagati ya Mutarama na Weururweyo abangavu 40 batewe inda ni bo bakigannye. Uyu mubare ukaba warazamutse kuko guhera muri Mata kugera muri Nyakanga abatewe inda bageze kuri 62.
Bamwe mu babyeyi bavuga ko batewe impungenge n’uko umubare munini w’abari muri iki kigero usanga birirwa bazerera hirya no hino mu bice by’Umujyi wa Kigali. Ni mu gihe abakabakurikiranye baba bari mu mirimo ituma babona ibibatunga.
Impuguke mu mitekerereze n'imyifatire ya muntu ishingiye ku burere n'uburezi, Dr Alphonse Sebaganwa avuga ko impungenge z’aba babyeyi zifite ishingiro kuko abana bari mu myaka y’ubugimbi n’ubwangavu bashukika mu buryo bworoshye.
Umukozi ushinzwe guteza imbere uburenganzira bw’umwana muri Komisiyo y’Igihugu Ishinzwe abana avuga ko muri iyi minsi ya covid 19, ibibazo bakira byiganjemo iby’ihohoterwa rishingiye ku gitsina kuko byihariye 37.4%.
Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange rivuga ko umuntu usambanya umwana ahanishwa igihano cyo gufungwa kuva ku myaka 20 kugera kuri 25 , n aho uwasambanyije umwana bikamuviramo ubumuga cyangwa indwara idakira kimwe n’uwasambanyije umwana uri munsi y’imyaka 14 bagafungwa burundu.
Danton GASIGWA
Kubura abashoramari banini byadindije umushinga wa Gira Iwawe - BRD
4 hours
Soma inkuru
Rusizi: Kuba drone zitahagera bidindiza serivisi z'ubuzima n'ubworozi
Jun 08, 2023
Soma inkuru
Musanze: Abaturage 26 borojwe inka n'Itorero ADEPR - Amafoto
Jun 06, 2023
Soma inkuru
Abasenateri batangiye gusura uturere bareba uko abaturage bakemurirwa ibibazo
Jun 06, 2023
Soma inkuru
Abayobozi batandukanye barimo gusura uruganda rutunganya amazi rwa Nzove
Jun 06, 2023
Soma inkuru
Imyaka isaga 4 irashize isoko mpuzamipaka rya Cyanika ridakorerwamo
Jun 05, 2023
Soma inkuru
Ubuhamya bw’ababaye kwa Gisimba uherutse kwitaba Imana
Jun 05, 2023
Soma inkuru
Abatuye muri Kigali basabye ko hakwihutishwa imirimo yo kwagura uruganda rw’amazi rwa Nzove
...
Jun 05, 2023
Soma inkuru