AGEZWEHO

  • RIB yerekanye abasore babiri bakekwaho kwiba amadorali ya Amerika asaga 9000 – Soma inkuru...
  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...

Kabuga Felicien washakishwaga kubera uruhare rwe muri jenoside yatawe muri yombi

Yanditswe May, 16 2020 11:03 AM | 67,172 Views



Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 16 Gicurasi 2020, Kabuga Félicien washakishwaga ashinjwa kugira uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi yafatiwe mu Bufaransa.

Urwego rwasigariyeho Inkiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, IRMCT ni rwo rwatangaje aya makuru. Ruvuga ko Kabuga yafashwe n'inzego z'u Bufaransa, nk'umusaruro w'ubufatanye bwari buhari bugamije gushakisha Kabuga wari umaze imyaka 26 yihishahisha.

Umushinjacyaha w’Urwego rwasigariyeho Inkiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, IRMCT Serge Brammertz yatangaje ko Ifatwa rya Félicien Kabuga uyu munsi ryibutsa ko abagize uruhare muri jenoside bashobora kubibazwa igihe cyose.

Yavuze kandi ko  ifatwa rya Kabuga ryerekana ko inkunga ikomeye y'amahanga ndetse n'akanama  gashinzwe umutekano ku isi, kashyizeho uburyo bwo gukomeza gukurikirana abakekwaho jenoside haba mu Rwanda ndetse no mu yahoze ari Yougoslavia.


Serge Brammertz yavuze yagize ati:

Gufatwa kwa Kabuga uyu munsi ni urwibutso yuko abagize uruhare muri jenoside bashobora kubiryozwa, na nyuma y’imyaka makumyabiri n’itandatu.

Tugomba kubanza gutekereza ku bazize n’abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi. Kubunganira mw’izina ryabo ni icyubahiro cy’umwuga ku biro byanjye byose.

Mu rwego rw’ubutabera mpuzamahanga, ifatwa rya Kabuga ryerekana ko dushobora gutsinda mugihe dufite ubufatanye mpuzamahanga. Iki gikorwa kigaragaza ubwitange budasubirwaho bw’akanama k’umuryango w’abibumbye gashinzwe umutekano, kashyizeho uburyo bwo gukomeza gukurikirana ibyo mu Rwanda ndetse n’icyahoze cyitwa Yugosilaviya.

Ndashaka gushimira cyane Ubufaransa n’inzego zabwo zishinzwe kubahiriza amategeko, cyane cyane ibiro bikuru bishinzwe kurwanya ibyaha byibasiye inyokomuntu, Jenoside n’ibyaha by’intambara ndetse n’ibiro by’umushinjacyaha Mukuru wo mu rukiko rukuru rw’iParis. Iri fatwa ntiryari gushoboka iyo hatabaho ubufatanye nubuhanga bwabo budasanzwe.

Ni ngombwa kandi gushimira abandi bafatanyabikorwa benshi batanze umusanzu wabo w’ingirakamaro, harimo inzego zishinzwe kubahiriza amategeko ndetse n’ubushinjacyaha bw’uRwanda, Ububiligi, Ubwongereza, Ubudage, Ubuholandi, Otirishiya, Luxembourg, Ubusuwisi, Amerika, EUROPOL na INTERPOL. Iri fatwa ryerekana ibisubizo byiza bishobora kugerwaho binyuze mu bufatanye mu kubahiriza amategeko no mu bucamanza.

Mu ntangiriro z'uyu mwaka abagize ibiro byanjye basuye urwibutso rwa jenoside rwa Ntarama mu Rwanda mu rwego rwo guha icyubahiro abahohotewe no gushimangira ibyo twiyemeje mu butabera. Ifatwa ry'uyu munsi ryerekana imbaraga z'ubushake bwacu.

Kabuga yashinjwaga n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha Rwashyiriweho u Rwanda mu mwaka wa 1997 ku byaha birindwi bya jenoside, ubufatanyacyaha muri jenoside, gushishikariza mu buryo butaziguye no gukangurira rubanda gukora jenoside, gushaka gukora jenoside, umugambi wo gukora jenoside, gutoteza no gutsemba, byose bifitanye isano n’ibyaha byakozwe mu gihe cya jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Nyuma yo gukurikiza amategeko y’Ubufaransa arebana n’ifatwa bene iri, biteganyijwe ko Kabuga yimurirwa mu maboko y’Urwego Mpuzamahanga Rwashiriweho Gukora Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha, aho azaburanishwa.

Igipolisi cy’Ubufaransa cyafashe Kabuga mu gikorwa kitoroshye, cyaranzwe no gusaka icyarimwe ahantu henshi.

Jean-Claude NDAYISHIMYE



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage