Yanditswe Aug, 19 2022 12:00 PM | 87,901 Views
Ubuyobozi bw'ikigo gishinzwe
mine, peteroli na gaz burashishikariza abari mu bucukuzi bw'amabuye y'agaciro
mu Rwanda gushyira imbaraga mu ishoramari ryongerera agaciro amabuye acukurwa
mu Rwanda kugirango babone inyungu yisumbuyeho.
Iki kigo kivuga ko mu igenzura ryakozwe rigaragaza ko muri rusange amabuye acukurwa mu gihugu 40% byayo ari yo abacukuzi babasha kubona no kugurisha, bivuze ko 60% by'andi mabuye yo yangirika bikababera igihombo.
Ibi kandi byiyongeraho n'uko abacukuzi benshi bataragira ubushobozi bwo gukoresha imashini zabugenewe zishobora gutandukanya amabuye kuko usanga hagurishwa ubwoko bumwe nyamara harimo ubwoko bwinshi ndetse bakanacibwa amande ya (30%) y’uko bagurishije amabuye arimo imyanda, ku rundi ruhande bikaba inyungu ku bayabagurira.
Inama rusange ihuje abacukuzi n'abacuruzi b'amabuye y'agaciro mu Rwanda yabaye kuri uyu wa Gatanu, abayitabiriye bunguranye ibitekerezo ku byakorwa ko uru rwego rurusheho kugirira inyungu abarurimo ndetse n'igihugu muri rusange, cyane ko abafite imirimo muri uru rwego basaga gato ibihumbi 40.
Uru rwego rw’ubucukuzi kandi rwinjije miliyoni 516 z'amadolari mu mwaka wa 2021 avuye kuri miliyoni 124.9 z'amadolari mu mwaka wa 2020.
Jean Claude MUTUYEYEZU
Ben Kayiranga yagaragaje uko Visit Rwanda yugururiye amarembo Abanyarwanda i Paris
Apr 22, 2024
Soma inkuru
Bagiye kubona ibintu byiza- Danny Nanone yijeje indirimbo nshya
Apr 19, 2024
Soma inkuru
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru