Umuryango FPR Inkotanyi wasabye ko perezida Kagame yakwemera ko habaho referandumu

AGEZWEHO

  • Mu Rwanda, 30% by’abicwa n’indwara zitandura baba bazize iz’umutima-RBC – Soma inkuru...
  • Mu Gushyingo amashuri yose azaba yafunguye imiryango-MINEDUC – Soma inkuru...

Umuryango FPR Inkotanyi wasabye ko perezida Kagame yakwemera ko habaho referandumu

Yanditswe Dec, 07 2015 11:28 AM
1,041 Views



{Kigali- } Ubwo bari mu nama ya biro politiki yaguye kuri iki cyumweru,abanyamuryango ba FPR Inkotanyi basabye Perezida Kagame akaba na chairman w’uyu muryango ko yakwemera ko referandumu iba,banashyigikira urugendo rw’ivugururwa ry’itegeko nshinga dore ko banashimangiye ko abanyarwanda aribo bonyine mu bwigenge busesuye bigenera uko bayoborwa,n’imiyoborere ikwiriye igihugu cyabo. Mu ijambo rye, Perezida Kagame yasabye abitabiriye iyo nama gukomeza ibiganiro byiza batangiye biganisha ku ivugururwa ry’itegekonshinga, anabasaba gukomeza guharanira kwiha agaciro, nka kimwe mu bizabafasha kugera kure, no kudaha agaciro abadashaka ko abanyarwanda bishakira ibisubizo bibakwiye. Muri iyo nama kandi Perezida Kagame yavuze ko kuva urugendo rwo kuvugurura itegeko nshinga rya repubulika y’u Rwanda rwatangira ngo buri wese yagize icyo abivuga ho, yaba abo bireba n’abo bitareba. Cyakora yavuze ko igisubizo cye ku banyarwanda bakomeje kumusaba ko yakomeza kubayobora na nyuma ya 2017 kiri nyuma ya referendum ku itegeko nshinga. Abanyamuryango ba RPF Inkotanyi biyemeje gutera ikirenge mu cya Perezida wa Repubulika Paul Kagame, mu gukunda no kwitangira igihugu, kwiha agaciro, gusigasira ibyagezweho no guharanira kugeza u Rwanda ku iterambere rirambye rizagirira akamaro n’abazabakomokaho. Biyemeje kandi guhinduka no guhindura imikorere yabo mu ishyirwa mu bikorwa rya gahunda z’igihugu, bakorera hamwe mu kurwanya kandi badahishira ruswa n’ibindi byaha bifitanye isano nayo, bagahuza ndetse bagakurikirana ibikorwa uko bikwiye.


Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Mu Rwanda, 30% by’abicwa n’indwara zitandura baba bazize iz’um

Mu Gushyingo amashuri yose azaba yafunguye imiryango-MINEDUC

Ingendo zihuza Intara na Kigali zemewe, amashuri azafungurwa vuba

Urukiko rw'Ikirenga rwemeje ko Mukakarangwa na Mugisha baba abasenateri

Urukiko rw'Ubujurire rwashimangiye igifungo cya burundu cyahawe Dr Lé

Paul Rusesabagina yahakanye kuba Umunyarwanda