Yanditswe May, 14 2021 18:32 PM | 30,959 Views
Abaturage batujwe mu Mudugudu Umucyo
mu Murenge wa Kabarondo, basabye ubuyobozi bw’Akarere ka Kayonza guhabwa ibyangombwa
by’ubutaka, ni nyuma yo kumara imyaka itanu babitegereje.
Kugeza ubu ingo 60 nizo zahatujwe mu 2016, aba baturage baravuga ko badasobanukiwe impamvu badahabwa ibyo byangombwa kandi byarakozwe biri ku Murenge .
Umudugudu Umucyo usanzwe unitirirwa Umudugudu w’Ubumwe n’Ubwiyunge, watujwemo abaturage ku bufatanye bw’akarere ka Kayonza n’Umuryango Prison Fellowship.
Abawutuye bavuga ko kuri ubu babangamiwe no kuba badafite ibyangombwa by’ubutaka nyamara ngo byarakozwe.
Uwitwa Mukakarara Fatuma yagize ati "Ikibazo dufite ni uko byakozwe bikaba biri ku Murenge ariko tukaba tubabihabwa, ntabwo tuzi ikibazo gihari, murabizi ko muri iyi minsi utanga icyangombwa cy'ubutaka ukiteza imbere ariko ugera kuri banki ntibagire icyo bagufasha."
Umuyobozi w’akarere ka Kayonza, Murenzi Jean Claude arizeza aba baturage gukurikirana ikibazo cyabo, ubundi bagahabwa ibyangombwa by’ubutaka.
Ati "Ibyangombwa byarasohotse ndetse biri no ku Murenge, ariko abo bafatanyabikorwa babubakiye bavugaga ko hari ibitaraboneka ku buryo babibahera hamwe, ariko tugiye kubareba turebe uko babaha ibyangombwa byabonetse kuko ni uburenganzira bwabo."
Ingo za mbere zatujwe mu Mudugudu Umucyo mu 2016, imyaka itanu irashize, nyamara amabwiriza ya Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu agenga uburyo bwo gutuza no kwegurira inzu bantu batujwe na leta, avuga ko uwatujwe afite uburenganzira bwo kwandikwaho umutungo nyuma y’imyaka itanu uhereye igihe yasinyiye amasezerano yo gutuzwa.
Gusa mu gihe yagaragaza imikorere myiza imuvana mu bukene, inzu yayihabwa mbere y’imyaka itanu .
Akimana Latifah
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru