Yanditswe Sep, 13 2021 17:40 PM | 87,927 Views
Ibihugu by'u Rwanda na Santarafurika, byatangaje ko
bigiye gushyiraho itsinda rihuriweho n'impande zombi, mu rwego rwo guteza
imbere ubuhahirane n'ubufatanye mu rwego rw'ubuhinzi n'ubworozi.
Ibi byatangajwe kuri uyu wa mbere ubwo minisitiri w'ubuhinzi n'iterambere ry'icyaco muri Santarafurika, Eric Rokosse Kamot yatangiraga uruzinduko rw'iminsi itanu mu Rwanda.
Ku munsi wa mbere w'uruzinduko rwe, minisitiri w'ubuhinzi n'iterambere ry'icyaro wa Santarafurika Eric Rokosse Kamot yasuye uruganda Inyange rutunganya amata, imitobe y'imbuto n'amazi.
Nyuma yo gutambagira ibice binyuranye ndetse agasobanurirwa imikorere y'uru ruganda, yagaragaje ko hari amahirwe akomeye ibihugu byombi bikwiye kubyaza umusaruro.
Yagize ati “Uyu munsi hano ku Inyange twasanze uru ruganda rutumiza mu Buhinde imyembe kandi u Buhinde bushobora kuba buri nko muri za kilometero ibihumbi 10 uturutse mu Rwanda. Ariko Santarafurika iri muri kilometero nk'ibihumbi bibiri cyangwa bitatu gusa. Dufite ubutaka bwiza kandi bwera dushobora kwiga uko twafatanya tugahinga iyo myembe tukanayitunganya, ni ubwo bufatanye twifuza ko bubaho.”
Kugeza ubu uruganda Inyange ni rumwe mu nganda nini zitunganya zikanongerera agaciro umusaruro uva mu buhinzi n'ubworozi cyane cyane amata n'imbuto, dore ko rufite ubushobozi bwo gukora litiro ibihumbi 200 by'ibyo kunywa buri munsi.
Gusa umuyobozi w’uru ruganda, James Biseruka avuga ko rukigorwa no kubona bimwe mu bikoresho by'ibanze rukenera kuko kugeza ubu nk'umushongi w'umutobe w'imyembe ruwutumiza mu Buhinde no mu Budage.
Asanga ubufatanye n'igihugu cya Santarafurika bwaba ari igisubizo.
Ati “Twebwe tubona tugiyeyo tugashyirayo uruganda dufatanyije na Santarafurika tukawikorera uwo mushongi tukawushyira mu ngunguru tukawuzana; icya mbere ni uko twakorana n’abahinzi tukawitunganyiriza tukawizanira. Birumvikana rero ko hari ikiguzi kinini cyagabanuka kuruta kuwugura mu rundi ruganda mu Buhinde ukawugeza hano. Umunsi ku wundi tubona ko cyane cyane muri ibi bihugu bya Afurika hari amahirwe.”
Umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi, Dr. Ngabitsinze Jean Chrysostome avuga ko ibihugu by’u Rwanda na Santarafurika bifite ubushake bwo gufatanya muri uru rwego binyuze mu butwererane bw’igihe kirambye.
Yagize ati “Hari amasezerano atandukanye yasinywe ndetse no mu buhinzi hari ayo twasinye harimo ubufatanye bw’igihe kirekire, haba ari ubufatanye mu kubaka inzego ariko cyane cyane n’ubufatanye mu bucuruzi bw’ibikomoka ku buhinzi. Bafite amahirwe akomeye natwe ubwo agiye kuzaba ayacu kuko turafatanyije neza. Bafite ubutaka bunini cyane kandi bwera bifuza ko twafatanya tugashyiraho uburyo bwiza bwo guhinga ariko duhingira inganda tugatunganya ibibukomokaho kugirango ibihugu byombi tube twahahirana muri urwo rwego. Yaje aha kugirango nawe yirebere uko igihugu cyacu duhagaze niyo mpamvu twamuzanye aha ku Inyange kuko ni rumwe mu nganda zizafasha cyane gutunganya ibihari no kudufasha natwe kugirango dukorane nabo. Ikigiye gukurikiraho ni ugushyiraho itsinda ry’abatekinisiye kugirango noneho bajye mu gushyira mu bikorwa.”
Uruzinduko rwa minisitiri w’ubuhinzi wa Santarafurika mu Rwanda ruje nyuma y’urw’umunyamabanga wa leta muri minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi ku ruhande rw’u Rwanda yagiriye muri icyo gihugu mu kwezi gushize, ndetse n’urwo Perezida wa Santarafurika Prof. Faustin Archange Touadéra yagiriye mu Rwanda nabwo mu kwezi gushize.
Divin Uwayo
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru