Yanditswe Dec, 26 2016 12:26 PM | 2,542 Views
Ku cyumweru, agace gato ka gereza ya Nyarugenge kafashwe n'inkongi y'umuriro. Iyi nkongi y'umuriro nta muntu yahitanye ndetse nta n'ibintu byinshi byangiritse kuko inzego zishinzwe kuzimya umuriro zahise zahise zitabara zibasha kuwuzimya.
Ministre w'ubutabera Johnston Busingye yavuze ko hagiye gukorwa iperereza ku cyateye iyo nkongi y'umuriro kuko kitaramenyekana.
Agace gatoya ka Gereza ya Nyarugenge ikunze kwitwa 1930 gafite ubuso bwa m2 20 niko kibasiwe n'inkongi y'umurio. Nta muntu wahiriyemo cyangwa ngo akomeretswe n'uwo muriro, uretse abagororwa 2 bahungaga bakagwa mu muferege bagakomereka ku buryo bworoheje, mu gihe abandi basohorwagamo ngo bajye hanze mu rupangu rwa gereza.
ACP Seminega John Baptiste, umuyobozi w'ishami rizimya umuriro muri polisi y'u Rwanda yavuze ko iyo nkongi y'umuriro ikimenyekana abashinzwe kuzimya umuriro bihutiye gutabara ntihangirika ibintu byinshi
Ministre w'ubutabera Johnston Busingye yasobanuye ko nta muntu iyo nkongi yahitanye ko ahubwo abacungagereza bakanze abagororwa ngo badatoroka. Ubu ngo hakaba hagiye gukorwa iperereza ku cyateye iyo nkongi, ''amasasu yatewe mu kirere hejuru, abacungagereza babifitiye uburenganzira bwo gukubita amasasu hejuru kugira ngo abagororwa bareke gukora ibyo batagomba gukora. Turashyiraho abantu bareba uko ibintu bimeze n'uko byasubirwa mu buryo, abagororwa basubire muri gerez auko bisanzwe, ubundi dushakisjhe icyateye uyu murirro nitukimenya tukibwire Abanyarwanda.''
Gereza ya Nyarugenge ifungiyemo abagororwa basaga 3000, abagabo n'abagore. Mu mezi make ari imbere abafungiyemo bazimurirwa muri gereza nshya irimo kubakwa mu murenge wa Mageragere mu karere ka Nyarugenge
Inkuru irambuye mu mashusho:
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru