AGEZWEHO

  • Minisitiri Musabyimana yijeje ubuvugizi mu ikorwa ry'umuhanda Bugarama-Bweyeye – Soma inkuru...
  • Rusizi: Abarokotse Jenoside bagaragaje ko nta Mututsi wari wemerewe guhinga umuceri mu Bugarama – Soma inkuru...

Ubushinjacyaha bufite ingamba nshya zo kurwanya abanyereza umutungo w'igihugu

Yanditswe Sep, 20 2018 22:17 PM | 76,852 Views



Ubushinjacyaha bukuru bw'u Rwanda bwavuze ko bugiye gukaza ingamba mu gukurikirana abanyereza umutungo w'igihugu. Bugaragaza ko mu myaka 3 ishize abantu 1.609 bakurikiranyweho kurigisa miliyari zisaga 40.

Ubushinjacyaha bukuru bugaragaza ko ibyaha bimunga ubukungu bw'igihugu birushaho kwiyongera kuko mu myaka 3 ishize bwakiriye dosiye 1.736. Izigera ku 1.126 ziregwamo abantu 1.609 zagejejwe mu rukiko bakurikiranyweho kunyereza miliyari 40.3.

Muri bo abantu 1192 bahamijwe icyaha bategekwa kugarura miliyari 16.2 z'amafaranga y’u Rwanda. Umushinjacyaha mukuru Mutangana J.Bosco yemeza ko ubushinjacyaha bugiye kongera imbaraga mu kurwanya ibyaha bimunga ubukungu bw'igihugu. Ati,  "Muri dosiye 643 zabaye itegeko zifite agaciro ka miliyari zisaga 3, ubushinjacyaha bumaze kugaruza miliyoni 413.9 mu gihe agera kuri miliyoni 167.2 yatanzwe nk'amande.

Umugenzuzi mukuru w'imari ya Leta Obadiah Biraro avuga ko abasaba amafaranga muri leta bakwiye kuyakoresha icyo bayasabiye aho kuyanyereza kandi ngo barazwi.

Umuyobozi w'umuryango urwanya ruswa n'akarengane, Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immaculee asanga bikwiye ko inzego z'ubutabera zikora akazi kazo ko gukurikirana abanyereza umutungo w'igihugu aho kugira ngo umutungo w'abantu benshi wigire mu mifuka ya bamwe.

Muri gahunda yo gukomeza kurwanya abakora ibyaha bifitanye isano no kumunga ubukungu bw'igihugu, hagiyeho uburyo bwo gukorana n'ibihugu bitandukanye kugirango uwabihungiramo akurikiranyweho kunyereza umutungo w’igihugu afatwe.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu