AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

abagore bari mu mishinga y'iterambere ikomeye bashima agaciro Leta y'u Rwanda iha umugore

Yanditswe Jun, 20 2022 16:12 PM | 125,149 Views



Bamwe mu bagore bakora mu birebana n'ubucuruzi n'inganda, baravuga ko agaciro Leta y'u Rwanda iha umugore ariko kabateye gutinyuka bagakora imishinga ibateza imbere kandi itanga akazi ku baturage benshi barimo n'abagore.

Marie Ange Claudine Ingabire, umugore w'imyaka 39 avuga ko nyuma yo kwiga ibirebana n'ubwubatsi ndetse agatangira kubikoramo, mu gihe icyorezo cya Covid 19 cyadukaga, yahanze undi mushinga urebana no kohereza imboga n'imbuto mu mahanga.

Marie Ange avuga ko ingendo yakoraga hanze, arizo zatumye amenya umushinga yakora wo kohereza imboga n'imbuto.

Avuga ko yatangiye yohereza ibiro 800 none kuri ubu ageze ku rwego rwo kohereza hanze y'u Rwanda toni 20 z'avocat buri cyumweru na toni 5 z'amatunda.

Muri uyu mushinga yise Tropi wanda avuga ko akorana n'abahinzi ba avocat 1500, akaba akoresha abakozi 468 barimo abagore 233, yemeza ko agaciro umugore ahabwa mu gihugu ariko kamuteye kwitinyuka.

Intego Marie Claudine afite ni ukugera ku rwego rwo kohereza hanze y' u Rwanda byibura toni 50 z'avocat buri cyumweru, ndetse no gushinga uruganda ruzajya rukora amavuta muri avocat.

Imishinga ikorwa n'abagore ikomeje gutanga akazi ku mubare munini wabaturage harimo n'abagore.

Nko mu ruganda Speranza rukora inzoga z'amoko anyuranye rwashinzwe n'umugore hakora abagore 97 n’abagabo 58.

Nyiraneza Alphonsine ushinzwe abakozi muri uru ruganda, avuga ko nk'abagore batanga umusaruro kandi ibyo binjije bikabafasha kwita ku miryango yabo.

Diane Mukasahaha ubusanzwe wize ibirebana n'ubuvuzi, amaze imyaka 4 ashinze uruganda rukora imyenda y'ubwoko bunyuranye hagamijwe guteza imbere ibikorerwa imbere mu gihugu.

Mu bakozi akoresha harimo by'umwihariko abagore batinyutse bagakora imwe mu mirimo ubusanzwe yakorwaga n'abagabo.

Mukasahaha ashima Leta y'u Rwanda yashyizeho gahunda yo guteza imbere ibikorerwa imbere mu gihugu, Made in Rwanda kuko byatanze imirimo ku mubare munini w'abaturage.

Kugeza ubu uruganda yashinze rukoresha abantu barenga 150 bakora mu buryo buhoraho n' abandi 90 bagenda baza uko imirimo yabonetse.

Abahawe akazi mu mishinga yashyizweho n'abagore bavuga ko biteza imbere ndetse bagateza imbere imiryango yabo.

Abagore bakora ibirebana n'ubucuruzi ndetse n'inganda bavuga ko intego bihaye ari ukwagura ibyo bakora ndetse no kubera abandi urugero kugira ngo nabo batinyuke bakorere, bose bahurize hamwe imbaraga mu kwiyubakira igihugu.

Carine Umutoni



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage