AGEZWEHO

  • U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza – Soma inkuru...
  • Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa – Soma inkuru...

Zambia yiyemeje gufasha gukurikirana abacyekwaho gukora Jenoside mu Rwanda

Yanditswe Feb, 21 2018 20:42 PM | 5,245 Views



Perezida wa Zambia Edgar Lungu wageze mu Rwanda kuri uyu wa gatatu yasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi anatangaza ko leta ayoboye ifite ubushake mu gukurikirana abacyekwaho icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi bari mu gihugu cye, ibi ngo bizagerwaho mu buryo bunoze nyuma yo kuvugurura amategeko yo guhererekanya abanyabyaha hagati y'ibihugu byombi.

Perezida Edgar Lungu wa Zambia yakiriwe ku kibuga cy'indege na mugenzi we w'u Rwanda, Perezida wa Repubulika Paul Kagame wari kumwe na bamwe mu bagize guverinoma ndetse n’abandi banyacyubahiro.

Nyuma yaho yakomereje uruzinduko rwe kurwibutso rwa Jenoside rwa  Kigali ruri ku Gisozi Perezida Edgar Lungu, yashyize indabo kumva ishyinguyemo imibiri y'Abatutsi isaga ibihumbi 250 ndetse afata n'umwanya wo kunamira abahashyinguye.

Perezida wa Zambia Edgar Lungu arikumwe na bamwe mu bayobozi mu Rwanda barimo Minisitiri wa Siporo n'umuco uwacu Julienne na Minisitiri w'uburezi Dr.Mutimura Eugene  yasobanuriwe amateka y'u Rwanda mbere ya  Jenoside yakorewe Abatutsi, uburyo Repubulika ya mbere n'iya kabiri zagize uruhare mu kwimakaza urwango mu kuva mu mizi y'abakoroni bikaza gutuma abasaga miriyoni bicwa muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa komisiyo y'igihugu ishinzwe kurwanya Jenoside Dr. Bizimana Jean Damasce avuga ko kuba Perezida wa Zambia Edgar Lungu asuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali bifite icyo bisobanuye. Yagize ati, "Gusura u Rwibutso rero bituma abakuru b’ibihugu bahageze bahavana isomo ryo gukumira Jenoside antu ahariho hose ishobora kuba, icya kabiri no gushyiraho uburyo bwo guhana abakoze Jenoside kuko hari benshi bahungiye mu bihugu by’amahanga harimo n’abari ku isonga ry’abayiteguye, usanga ibihugu byinshi byiganjemo ibyo bifasha kubona ko ari ngombwa gukurikirana abo bantu kuko basize bakoze ibintu bibi cyane, icya 3 hagashyirwaho uburyo bwo kurwanya abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi kuko nabyo ni mu buryo bwo gukomeza Jenoside."

Nyuma yo gusura urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi Perezida wa Zambia Edgar Lungu yavuze ko harimo kunozwa amategeko hagati y'ibihugu byombi mu bijyanye no guhererekanya abacyekwaho gukora Jenoside bahungiye mu gihugu cye. Ati, "Abantu bose bakoze Jenoside aho baba bari hose barazwi ntekereza ko bituruka ku masezerano y’u Rwanda na Zambia tugomba gushyiraho izindi ngamba  aho baba bahishe hose abantu bakoze ibyaha nk’ibi bagomba kugezwa imbere y’ubutabera aho bari hose niba bihishe muri Zambia bakamenyekana hari ibigomba gukurikizwa bakagezwa imbere y’ubutabera, mu gihe hazaba hariho amategeko ahamye aba bantu bagomba kugezwa imbere y’ubutabera kuko ntabwo dushobora guha abantu ubuhungiro bica amategeko ariko ubu turimo kureba ku masezerano ari hagati y’u Rwanda na Zambia, ese amategeko mpuzamahanga yo aravuga iki, ibi byose tugomba kubyibandaho hanyuma dufate imyanzuro."

Ku rundi ruhande Perezida Edgar Lungu avuga ko hari ibyo igihugu cye gikwiye kuvana mu Rwanda bijyanye n'ubumwe n'ubwiyunge. Yagize ati, "Ndasaba minisitiri w’ububanyi n’amahanga kuzagaruka hano akiga uburyo hano abanyarwanda ubu bibona ko ari bamwe nk’abanyarwanda, aho usanga nk’iwacu bamwe bo mumajyepfo y’igihugu bumva ko baruta abandi kandi abantu ari bamwe ni ikibazo, bamwe bati turi aba Ngoni abandi bati turi ba Cyeba, reka ibyo byose tubivaneho bitandukanya abantu bishingiye ku moko, ibyo nibyo byabayeho hano."

Mu nyandiko Perezida Edgar Lungu yagize ati "uru ruzinduko rungaragarije uburyo umugabane wa Afurika wakolonejwe, bawucamo ibice, ugakandamizwa n'abawukoloneje mu byiswe 'tubacemo ibice tubayobore.'Nk'Abanyafurika aha dukwiye kuhigira byinshi, ntidukwiye kujya duhanga amaso hanze nk'Abanyafurika. Roho z'abazize Jenoside yakorewe Abatutsi zikomeze gutanga icyizere ku kuzazamuka ku Rwanda"




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize