Yanditswe Jan, 03 2020 11:41 AM | 1,803 Views
Mu bitaro bya Byumba harwariye umugore watemaguwe n'umugabo we w'umugande akamuca ikiganza amuziza ko ari Umunyarwanda. Abamurwaje barashima inzego z'ubuyobozi mu Rwanda zabafashije kubona ubuvuzi bwihuse.
Uwo mugore witwa Nyiramwiza Pascasie, yari yaragiye muri Uganda mu 2017 aturutse mu Murenge wa Cyumba w'Akarere ka Gicumbi, ashyiriye umugabo w'umugande umwana witwa Musinguzi Moses, babyaranye mu myaka 2 ishize. Agezeyo ntiyahise agaruka mu Rwanda ahubwo abayo barabana.
Tariki 24 z'ukwezi gushize kwa 12 ni bwo ngo umugabo
we yamutemye mu mutwe n'amaboko yombi, amuca ikiganza, amuziza ko ari
Umunyarwanda.
Amaze kumutema ngo yahungiye i Kampala ubuyobozi ntibwagira icyo bumukurikiranaho nk'uko bisobanurwa na Uwamwiza Delphine mukuru w'uwo mugore kwa se wabo umurwaje ku bitaro bya Byumba:
Ati "Umugabo yaraje aramukinguza, umugore aramukingurira, aramubwira ngo ndashaka kukwica nk'uko abagande bica Abanyarwanda, ahita amutema akaboko kararagarika, amutema no mu mutwe n'akandi kaboko. Umugore aratabaza abaturage baho nibo bamujyanye kwa muganga natwe twumvise amakuru nibwo twohereje itike baramuzana, umugabo baramubura se amuhungishiriza i Kampala. inzego z'icyo gihugu ntizagira icyo zibikoraho.''
Uwamwiza Delphine ashima inzego z'ubuyobozi mu Rwanda zafashije Nyiramwiza Pascasie kugera kwa muganga mu bitaro bya Byumba, agahita avurwa.
Yagize ati "Turashima ubuyobozi bw'u Rwanda kuko moto imuzanye, umukuru w'umudugudu ahita aterefona ababishinzwe, natwe bahita badutegera moto imujyana kwa muhanga ku kigo nderabuzima, mu rukerera nibwo bahise bazana ambulance ituzana ku bitaro i Byumba.''
Uwayezu Régine, umuforomokazi uri gukurikirana ubuzima bwa Nyiramwiza Pascasie atanga icyizere ko azakira:
Ati "Hari icyizere kuko yageze mu maboko y'abaganga, afite ubwoba, afite ibikomere ntiyifuza ko hari umuntu wamuvugisha kuko yarahungabanye, ariko turacyari kumwe turakomeza kumufasha.''
Ubuyobozi bw'u Rwanda busaba abaturage kutajya mu gihugu cya Uganda kubera ibikorwa by'ihohoterwa, n'iyicarubozo bakorerwa iyo bagiye muri icyo gihugu kuva mu myaka 2 ishize.
Inkuru mu mashusho
John BICAMUMPAKA
Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwanda?
Apr 24, 2024
Soma inkuru
Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura ku bafite hagati y ...
Apr 24, 2024
Soma inkuru
Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire mu bya gisirikare
Apr 24, 2024
Soma inkuru
U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejwe kwica Abatutsi
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata
Apr 21, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru