WASAC yatangaje ko kubaka imiyoboro imishya y’amazi muri Kigali bigeze kuri 53%

AGEZWEHO

  • Bamwe mu bize amasomo y’uburezi budaheza bavuga ko babuze icyo bakora – Soma inkuru...
  • Ibarura2022: NISR yasoje igikorwa cyo gushyira nimero ku nzu – Soma inkuru...

WASAC yatangaje ko kubaka imiyoboro imishya y’amazi muri Kigali bigeze kuri 53%

Yanditswe Jun, 22 2021 14:52 PM | 36,996 ViewsUbuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu cy’Amazi Isuku n’Isukura, WASAC, buravuga ko ibikorwa byo kubaka imiyoboro imishya y’amazi mu Mujyi wa Kigali bigeze kuri 53%.

Buravuga ko hari icyizere cyo gukemura ikibazo cy’ibura ry’amazi rya hato na hato mu duce dutandukanye mu Mujyi wa Kigali.

Nyirahagenimana Jacqueline utuye mu Mujyi wa  Kigali, ashima ko bitandukanye no mu myaka yashize mu gihe byimpeshyi, ubu batakigira ikibazo cy’ibura ry’amazi.

Yagize ati “Haje kuboneka ibigega nkeka ari byo byatumye amazi atagikunda kubura, ni yo abuze igihe gito ahita yongera akaboneka.”

Uwitwa Uwayezu Valentine we yagize ati “Dukurikije uko kera byari bimeze ubu byaroroshye, ubundi mu gihe cy'izuba byabaga bikomeye ku buryo twavomaga ku Murindi, ubundi tukavoma ibishanga.”

Ibi ariko ntibiri hose, kuko hari tumwe mu duce tw’Umujyi wa Kigali tumaze iminsi irenga  itanu  ta mazi dufite, nka Kimisagara no muri tumwe mu duce twa Gisozi na Kanombe.

WASAC igaragaza ko amazi akenewe mu Mujyi wa Kigali ahari kandi ahagije, ikibazo gituma hakibaho abayabura muri tumwe mu duce two mu Mujyi wa Kigali, giterwa n'imiyoboro ishaje kuko kuyivugurura ubu bikiri ku kigero cya 30%, na ho kubaka imishya bikaba bigeze kuri 53% ku yari iteganyijwe.

Ashingiye kuri ibi n’ibindi biri gukorwa, Methode Rutagungira ushinzwe gukwirakwiza amazi muri iki kigo, yizeza abatuye Umujyi wa Kigali ko muri ibi bihe by'impeshyi, amazi atazabura nk’uko byahoze, ariko ko n'ahaba ikibazo bajya bamenyesha abatekinisiye b’iki kigo bagahita bagikemura.

Ati “Ukurikije ibimaze gukorwa, nta mpungenge abantu bakwiye kugira, ubu uruganda rwa Kanzenze rwaruzuye kandi imiyoboro ivanayo amazi iyajyana mu bice bitabonaga amazi yararangiye, sinavuga ko hadashobora kugira ikibazo ariko no mu gihe hari abagize ikibazo bakabura amazi umunsi umwe bajye batubwira tubikemure.”

WASAC ivuga ko ubu iri gukora imishinga minini yo kongera amazi agera mu Mujyi wa Kigali, harimo iyo kubaka imiyoboro ya minini izafasha gutuma amazi atunganywa n'uruganda rwa Nzove agera ku baturage bose, kuko ubu uru ruganda rufite ubushobozi bwo gutunganya metero kibe ibihumbi 115 ku munsi, nyamara ubu rukaba rutanga gusa  60% by’ubu bushobozi byarwo kubera ikibazo cy'imiyoboro ishaje.

WASAC igaragaza ko iyi mishinga izatuma mu 2023 amazi yose atunganywa n'inganda, azaba agera mu Mujyi wa Kigali ndetse no mu nkengero zawo.

Fiston Felix HabinezaBa uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:RSS FEED