Yanditswe Oct, 29 2019 08:07 AM | 8,935 Views
Uruganda ruteranya imodoka mu Rwanda rwa Volkswagen kuri uyu wa Kabiri ruratangira
ku mugaragaro gahunda yo guteranya no gukoresha imodoka zikoresha
amashanyarazi. Ubuyobozi bw'uru ruganda buvuga ko izi modoka zizajya zitwarwa
n'abashoferi bahuguwe n'icyo kigo gusa ku ikubitiro.
U Rwanda ni cyo gihugu cya mbere ku mugabane wa Afurika uru ruganda rwa Volkswagen ruzanyemo izi modoka zarwo zikoresha amashanyarazi.
Micaëla
Rugwizangonga uyobora uruganda rwa Volkswagen mu Rwanda avuga ko ku ikubitiro izi
modoka zitazagurishwa ahubwo zizakora mu mushinga wa MOVE wo gutwara abantu
bakishyurira urugendo ku biciro bigenwa hifashishijwe ikoranabuhanga.
Ni umushingaVolkswagen izakoranamo n'ikindi kigo cy'Abadage cya SIEMENS. Ubuyobozi
bwa VW bukagaragaza ko bukomeje guhugura abashoferi bazajya batwara izo modoka.
Ubuyobozi bw'iki kigo buvuga ko imiterere y'ubucuruzi bateganyirije u
Rwanda ahanini ari ugukodesha imodoka ku bakeneye ko zibatwara bikozwe
n'abashoferi ba VW. imibare yatangajwe na Micaëla Rugwizangonga yerekana ko baherutse gushyira imodoka zisaga 200 mu mihanda ya
Kigali zikaba zitwara byibura abagenzi basaga ibihumbi 30 aho ku munsi ngo
bakora byibura ingendo ibihumbi 13.
Inkuru mu mashusho
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura icyizere
Apr 16, 2024
Soma inkuru