Yanditswe Nov, 15 2016 13:11 PM | 4,364 Views
Kuri uyu wa kabiri, abitabiriye isiganwa ku magare rya Tour du Rwanda, barerekeza mu karere ka Karongi mu ntara y'iburengerazuba.
Iri rushanwa rigeze ku munsi wa gatatu dore ko ryatangiye kuri iki cyumweru aho kugeza ubu umunyarwanda, Areruya Joseph ari we wararanye umwenda w'umuhondo uhabwa umukinnyi wakoresheje igihe gito, nk'uko byagenze mu rugendo rwo kuva Kicukiro berekeza Ngoma mu ntara y'iburasirazuba.
Umunyarwanda Valens Ndayisenga, ukinira ikipe ya Dimension Data for MTN Qhubeka niwe wegukanye igice cya kabiri cya Tour du Rwanda, kuva Kigali kugeza Karongi. Yasiganywe urugendo rungana na kilometero 124.7, aza akurikiwe na Suleiman Kangangi ndetse na Joseph Areruya waje ku mwanya wa gatatu.
Iri siganwa ni ubwa mbere ryerekeje muri iki gice cy'intara y'iburengerazuba, kuko ubusanzwe bajyaga mu nzira za Rubavu, uyu mwaka bakaba bazanyura no mu turere twa Rusizi na Nyamasheke.
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru