Yanditswe Apr, 21 2019 11:06 AM | 3,643 Views
Visi Perezisa w'inteko
ishingamategeko umutwe wa SENA mu gihugu cy'Ubushinwa Zheng Jianbang n'itsinda
ayoboye ry'abantu 14, ari muruzinduko rw'iminsi 4 hano mu Rwanda.
Kuri iki Cyumweru tariki 21 Mata 2019 yasuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ruri ku Gisozi yunamira imibiri y'abashyinguwe basaga ibihumbi 250 ndetse ndetse anashyiraho indabo.
Mbere yo kugenda, Visi Perezida wa SENA mu gihugu cy'ubushinwa yanditse mu gitabo cy'abashyitsi avuga ko ubumwe n'umutuzo aribyo soko ry'iterambere ry'igihugu.
Senateri Michel Rugema wari uherekeje uwo mushyitsi n'itsinda rye, yavuze ko impamvu y'uruzinduko rwe mu Rwanda ari ugutsura umubano.
Yagize ati "Visi Perezida aje gusura u Rwanda cyane cyane SENA mu rwego rwo gutezi imbere umubano hagati y'ibihugu byacu byombi n'inteko zacu zombi, ariko cyane cyane by'umwihariko ejo ahafite igikorwa cyo kuzashyikiriza leta y'u Rwanda inyubako y'ubatswe ku nkunga y'abashinwa iri kuri Primature.
yongeraho ati "Dufitanye umubano w'ubucuti ukomeye umwaka ushize abasenateri basuye inteko y'ubushinzwa , basura ibikorwa by'iterambere bitandukanye , bagirana ibiganiro nyuma yaho perezida w'inteko yaje gusura kino gihugu asura ibikorwa by'iterambere bitandukanye cyane cyane ibyo ubushinwa bufitemo uruhare nanubu rero niko bimeze dufitanye umubano mwiza cyane"
Inkuru ya Bosco Kwizera
Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwanda?
Apr 24, 2024
Soma inkuru
Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura ku bafite hagati y ...
Apr 24, 2024
Soma inkuru
Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire mu bya gisirikare
Apr 24, 2024
Soma inkuru
U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejwe kwica Abatutsi
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata
Apr 21, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru