AGEZWEHO

  • Ingengo y’imari Leta ishyira mu kugaburira abana ku ishuri yikubye inshuro 15 – Soma inkuru...
  • Ambasaderi Rutabana yagaragaje uko u Rwanda rwaharaniye ubudaheranwa nyuma ya Jenoside – Soma inkuru...

Bategerezanyije amatsiko Ibitaro bya Nyabikenke Perezida Kagame yabemereye

Yanditswe May, 12 2020 09:02 AM | 23,567 Views



Hari bamwe mu baturage bo mu mirenge itandukanye yo mu ka Karere ka Muhanga bavuga ko bafite icyizere ko ibitaro bya Nyabikenke noneho bigiye kuzura.

Ni mu gihe Inkeragutabara zubaka ibi bitaro zishimangira ko uyu mwaka wa 2020 uzasiga ibi bitaro byuzuye. Ni ibitaro bisobanurwa ko bizuzura bitwaye amafaranga agera kuri miliyari zirindwi.

Abatuye mu gace ka Ndiza mu Karere ka Muhanga bavuga ko bagorwa cyane no kubona serivisi z’ubuvuzi zisumbuye kuko usibye Ikigo Nderabuzima cya Nyabikenke gitanga serivisi z’ibanze mu buvuzi ngo ubusanzwe berekeza ku bitaro bya Ruli mu Karere ka Gakenke cyangwa i Kabgayi nyamara ngo ni kure cyane.

Bitewe n’imvune bagira zirimo  n’umuhanda mubi uri muri aka gace hari abafashe umwanzuro wo kongera kubyara ari uko ibitaro bya Nyabikenke byuzuye.

Uzanyamahoro Emmanuel, umuturage wo mu Murenge wa Kiyumba yagize ati "

Twarabyifuje igihe kirekire kandi umukuru w’Igihugu yarabitwemereye  ubwo aheruka kudusura hano ntekereza ari mu mwaka wa 2015 yatubwiye ko ari ibitaro abitwemereye n’amashuri mu gihe gito kandi biragaragara."

Na ho Mukabaranga Valentine ati "Iyo utagiye I Kabyayo ujya ahantu bita i Ruli hariya hakurya muri Gakenke. Ntabwo ari hafi ni kure, ariko na none i Ruli  ikibazo cyaho ntabwo ambulance ijya ijyayo. Kugera i Kabgayi iyo ambulance ihise iboneka bidutwara nk’isaha n’igice. Biriya bitaro biratunezeza cyane, njya mbwira abantu nti biriya bitaro nibyuzura ni bwo nzongera kubyara."

Kuri ubu imirimo yo kubaka Ibitaro bya Nyabikenke yongeye gusubukurwa nyuma yo guhagarara kubera icyorezo cya koronavirusi. Ni nyuma y’uko ibi bitaro byari byaratawe na rwiyemezamirimo wa mbere bikiri mu ntangiriro, maze mu mwaka wa 2018 bihabwa inkeragutabara arizo zirimo kubyubaka.

Barirengaho Pascal ukuriye ibikorwa by’ubwubatsi bw’ibi bitaro avuga ko uyu mwaka uzasiga ibikorwa byose birangiye kuko kugeza ubu ibikoresho byose byamaze kuhagera.

Ati "Nk’abantu bazi ibitaro bya Shyira, ni chantier twubatse mu mwaka umwe gusa, kandi tuyihereye hasi, ubwo rero murebye aho ibikorwa ubu ngubu aho bigereye, mukaba amwarebye n’amasitoke dufite, ndumva umwanya usigaye utatubuza kugira ngo turangize iyi mirimo."

Bamwe mu bakozi bagarutse mu kazi bishimira ko ubu bagiye kongera kuzamura imiryango yabo nyuma y’uko hari hashize igihe kirenga ukwezi badakora.

Dusengimana Euzela umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Nyabikenke asanga kuzura kw’ibi bitaro bizaba biri ku rwego rw’akarere ari intambwe ikomeye izaba itewe mu rwego rw’ubuzima muri aka gace cyane ko iki kigo cyakira abarwayi benshi buri munsi.

Agace ka Ndiza kagizwe n’imirenge 5 ituwe n’abaturage basaga ibihumbi 100. Kuhubaka ibitaro biri ku rwego rw’akarere ni imwe mu nzira zo kwegereza abaturage serivisi z’ubuvuzi kuko ubusanzwe aka gace kari kure cyane y’ibitaro bishobora gutanga service zo ku rwego rwo hejuru.


Jean Claude MUTUYEYEZU



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura