Yanditswe Oct, 09 2021 19:42 PM | 85,872 Views
Ba minisitiri b’u Rwanda, u Burundi na Tanzaniya bafite mu nshingano zabo ingufu kuri uyu wa Gatandatu basuye ibikorwa by'urugomero rw'amashanyarazi rwa Rusumo, basanga ibikorwa bigeze ku gipimo cya 80%.
Minisitiri w'Ibikorwaremezo Amb Gatete Claver ari na we ukuriye inama y'abaminisitiri yatangaje ko mu mpera z'uyu mwaka uru rugomero ruzaba rwuzuye.
Umushinga w'urugomero rw'amashanyarazi rwa Rusumo biri ku kubutaka bw'u Rwanda ndetse n'ubwa Tanzania.
Uyu mushinga wagombye kuba wararangiye umwaka ushize, hagiye habaho kudindira icyakora kuri ubu abaminisitiri bafite ingufu mu nshingano bo mu Rwanda, u Burundi na Tanzaniya bishimiye ko ugenda neza.
Minisitiri Amb Gatete Claver ni byo yatangarije abanyamakuru nk'uyoboye itsinda ry'aba baminisitiri.
Yagize ati "Turishimye cyane, twatunguwe n'akazi gakomeye kakozwe muri ibi bihe bitari byoroshye bya Covid 19, dusanze ibikorwa bigeze kuri 80%. Twihaye intego ko mu mpera z'uyu mwaka mu Kuboza umushinga uzarangira."
Urugomero rwa Rusumo ruzatanga megawati 80 zizasaranganywa mu bihugu bitatu. Mu Rwanda azajya mu muyoboro mugari andi ajye i Bugesera ku kibuga cy'ndege.
Umushinga w'urugomero rwa Rusumo ushyirwa mu bikorwa na gahunda yita ku kibaya cy'Uruzi rwa Nil, Nelsap watewe inkunga na Banki y 'Isi ndetse na Banki Nyafurika Itsura Amajyambere, uzatwara miliyoni 468$.
AKIMANA Latifat
Polisi yasabye abatwara ibinyabiziga kwitwararika muri ‘Weekend’ ndende
2 hours
Soma inkuru
Umujyi wa Musanze n’uwa Jinhua wo mu Bushinwa byinjiye mu bufatanye
Mar 28, 2024
Soma inkuru
Abaganga ba Kanseri mu Rwanda bariyongereye
Mar 28, 2024
Soma inkuru
Mu bimukira 2242 bageze mu Rwanda bavuye muri Libya, 1621 bimuriwe ahandi
Mar 28, 2024
Soma inkuru
Kuki Intara y'Amajyaruguru ikomeje kugaragaramo ibipimo biri hejuru mu bana bafite imirire mibi ...
Mar 27, 2024
Soma inkuru
MINEMA yasobanuye uko ikomeje gufasha abibasiwe n'ibiza biheruka kwibasira uduce tumwe tw' ...
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Abanyamategeko 188 barangije amasomo y'Ubuhuza basabwe kugabanya umubare w'Imanza mu Nkiko
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Bugesera: Abaturage basaga ibihumbi 40 bahawe amazi meza
Mar 27, 2024
Soma inkuru