AGEZWEHO

  • Kenya yatangiye icyunamo cy'Umugaba Mukuru w'Ingabo wapfiriye mu mpanuka – Soma inkuru...
  • Bagiye kubona ibintu byiza- Danny Nanone yijeje indirimbo nshya – Soma inkuru...

Uko imishinga ya bamwe mu bagore yatumye u Rwanda ruhangana na COVID19

Yanditswe Mar, 07 2021 18:16 PM | 60,065 Views



Ba rwiyemezamirimo b'abagore bakoze imishinga y'udushya ifasha igihugu kurwanya ikwirakwira ry'icyorezo cya COVID19 bavuga ko muri iki gihe nta mugore ukwiye gutinya gushora imari no kujya mu bikorwa bitandukanye bimuteza imbere.

Uwineza Nelly Aline ni rwiyemezamirimo w'umugore, ufite umushinga wo gukora imiti isukura intoki ni nyuma yo kugira igitekerezo cyo gushinga uruganda rwenga inzoga nyuma hadutse icyorezo cya COVID19 ahita ahindura uyu munshinga.

Yagize ati "Natangiye nshaka gukora uruganda rwa Wine na Biere birangira ngiye mu gukora hand sanitizer kuko ari cyo nabonaga gikenewe nkurikije icyo nkora mbona naragize uruhare runini mu kurwanya coronavirus. Ntanga umuti wo gukaraba intoki ndetse nkashishikariza n'urubyiruko kwirinda covid19 urundi ruhare ni uko dutanga imisoro, ntekereza ko uyu munsi hari umuntu uba wararyamishije ibikorwa bye yabona ukuntu abandi barwiyemezamirimo bazamutse bikamutera imbaraga zo kongera gusubukura"

Ni mu gihe rwiyemezamirimo UWIMPAYE Yvette yashinze urubuga rwo kuri interineti murukari.com rufasha abaguzi n'abacuruzi kubona ibicuruzwa batavuye aho bari. Ni mu rwego rwo kwirinda ingendo zitari ngombwa hagamijwe kwirinda icyorezo cya COVID19. 

Yagize ati "Hari bagenzi banjye bakomwe mu nkokora n'iki cyorezo bitewe n'ibikorwa bakoraga byazahaye, abenshi bahise bayoboka inzira yo gukoresha interineti, abenshi twagannye inzira y'ubucuruzi dukoresheje interineti, natwe ni byo twakoze, twabyungukiyemo ndetse tugira n'uruhare dutanga kuri sosiyete yacu, abantu bakunda guhaha bakora stock imara icyumweru, ukwezi twe rero tubibagereza mu rugo bakirinda kugenda genda kandi ntibatakaze igihe."

Kuri aba hiyongeraho n'abandi bagore bashoye imari mu kudoda udupfukamunwa. Bose bagamije gufasha igihugu gukumira ikwirakwira rya COVID19 bikanabafasha kwiteza imbere.

Tuyishime Sauda ukora umwuga w'ubudozi mu Mujyi wa Kigali yagize ati "Kera umugore nta jambo yagiraga yabaga ari aho ngaho ugasanga umwana w'umuhungu ni we uri ku isonga,ubu umwana w'umukobwa yabashije kwiga,kandi abasha kuzungura,ubu umwana w'umuhungu n'umukobwa barareshya,tubasha no gufata ibyemezo,tukajya no muri Leta tukayobora. Nk'ubu njye ndi perezida wa koperative nka kera ntibyabagaho,iyo abantu bashingaga amakoperative,wasangaga umuyobozi agomba kuba umugabo cyangwa umusore bakumva ko umugore nta gitekerezo yagira, byongeye hajyaho n'umunsi mpuzamahanga w'umugore ibihugu birawushyigikira natwe bidutera imbaraga zo gukora"

Ku rundi ruhande hari bamwe mu bagore bari bafite imishinga ibateza imbere iza gukomwa mu nkoko n'icyorezo cya COVID19 hakaba n'abandi bagore bataratinyuka gushora imari. Gusa muri iki gihe bimwe mu bikorwa byakomorewe barakataje ngo barebe ko bakongera kuzanzamura ibyo bakoraga.

Umuyobozi w'ihuriro rya ba rwiyemezamirimo b'abagore mu rugaga rw'abikorera mu rwanda, Mubiligi Jeanne Francoise avuga ko amahirwe igihugu cyashyiriyeho abagore batagomba kuyapfusha ubusa. Gusa ngo n'ubwo icyorezo cya COVID19 cyakomye mu nkokora bimwe mu bikorwa by'abagore hari uburyo igihugu cyashyizeho ngo bubafashe guhangana n’ingaruka cyateje ku bikorwa byabo:

Ati "Baraherekezwa babasha guhindura imikorere bafashwa no guhindura aho byari ngombwa business barimo bakora izitajyanye n'ibi bihe turimo kubera amahirwe twashyiriweho n'igihugu muri gahunda zitandukanye zo gufasha umugore mu kwikorera no kwiteza imbere ndashima ko abagore benshi bagiye bafata ayo mahirwe bakayakoresha, bakayabyaza umusaruro, ari na byo bituma gahunda z'igihugu zikomeza kugenda neza"

Umunsi mpuzamahanga w'umugore urizihizwa ku ncuro ya 46. Gusa usanze isi ndetse n'u Rwanda bihanganye n'icyorezo cya COVID19 kitazatuma abagore bongera guhurira hamwe bishimira ibyo bagezeho.

            Uwineza Nelly Aline

Jean Paul TURATSINZE



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira