Yanditswe Sep, 02 2022 08:49 AM | 158,714 Views
Umuturage witwa Muhizi Anathole uherutse kugaragara asaba umukuru w'igihugu kumurenganura ku kibazo cy'inzu yavugaga ko yimwe ibyangombwa byayo, arakekwaho ibyaha bibiri birimo icyo gutesha agaciro ibyemezo by’inkiko ndetse no gukoresha inyandiko mpimbano.
Tariki ya 27 z'ukwezi gushize kwa Kanama i Nyamasheke, ni bwo Muhizi Anatole yagaragarije umukuru w'igihugu ko banki nkuru y’u Rwanda, BNR yabujije ikigo cy'igihugu cy'ubutaka kumuha ibyangombwa by'ubutaka by'imitungo irimo inzu iherereye mu Karere ka Kamonyi.
Umukuru w'igihugu yari yatanze iminsi itatu (3) ngo inzego zirimo Minisiteri y'ubutegetsi bw'igihugu, na Polisi y'igihugu babe bacyemuye iki kibazo.
Mu gihe izi nzego zakurikiranaga iki kibazo RBA yashoboye kugera aho iyi nyubako iherereye, ni inzu ngari, ndetse ifatanye n'ikibanza inyuma yayo.
Icyo gihe Muhizi yerekanye ibyangombwa byinshi yumva ko byamuhesha uwo mutungo:
MUHIZI ANATOLE: "Ikibazo cyavutse hashize igihe gito nguze, kuko nagiye mu butaka gushaka mutation (icyangombwa cy'ihererekanyabubasha) ntegereza ko bampa icyangombwa barakinyima bavuga ngo naguze n’umuntu wari umukozi wa BNR kandi ngo yarayibye, mbabwira ko njyewe nubwo yibye ariko inzu naguze ikaba nta kibazo ifite na kimwe numva ntakagombye kubura mutation, kuva icyo gihe mpora mbisaba bambwira ibi ejo bakambwira ibindi gutyo gutyo."
Ku rundi ruhande ariko RBA yanashoboye kubona imwe mu myanzuro y'urukiko mu manza zirenga ebyiri BNR yatsinzemo Muhizi Anathole mu ngereko zitandukanye.
Ubwo twashakaga kumenya aho Minisiteri y'ubutegetsi bw'igihugu igeze ikemura iki kibazo, Minisitiri Gatabazi JMV yagaragaje ibyo bari bamaze kugeraho.
"Yaguze inzu n'umukozi wa BNR wubatse inzu ku nguzanyo ya BNR, uwo RUTAGENGWA aza kunyereza umutungo wa BNR arafatwa arafungwa yishyuzwa hafi miliyoni 70 zisaga, nyuma y’ibyo bibazo aza guca inyuma agurisha na Muhizi iriya nzu kandi abizi ko atari iye, kandi na BNR iramukurikirana ku mafaranga imwishyuza. Wibuke ko BNR ariyo yari ifite impapuro z’uwo mutungo kuko niyo yari yaratanze inguzanyo, ntabwo rero BNR yari gutanga izo mpapuro ngo izihe uriya waguze kandi hari umwenda itarishyurwa niko amategeko ameze. Uriya rero icyo atakoze ni ukurega uwamugurishije umutungo utari uwe."
Hagati aho tariki ya 30 ubwo haburaga umunsi umwe ngo umunsi ntarengwa wo gukemura iki kibazo watanzwe n'umukuru w'igihugu ugere, urwego rw'igihugu rw'ubugenzacyaha RIB rwataye muri yombi uyu MUHIZI Anatole, nk'uko bisobanurwa n'umvugizi w'uru rwego Dr. MURANGIRA Thiery.
"Iperereza ryerekanye ko ibyo Muhizi yavuze cya gihe bihabanye n’ukuri kw’ibyabaye kuko muhizi yanze kuva mu nzu nyuma yo gutsindwa urubanza agategekwa n'urukiko kuva muri iyo nzu, ibi bikorwa ni icyaha gihanwa n'amategeko gifatwa nko gutesha agaciro icyemezo cy'inzego z’ubutabera, ikindi kandi iperereza ryerekanye ko iyi nzu yari yaratanzweho ingwate bishingiye ku mwenda wa miliyoni 31 RUTAGENGWA Jean Leon yari yarafashe muri BNR akayitangaho ingwate, BNR yaje kwandIkira ibiro by'ubutaka ibasaba gushyira itambamira nyuma yo gutsinda urubanza rwayo na Rutagengwa, ikindi Muhizi yaje gutsindwa urubanza yari yarezemo ibiro byubutaka i Nyanza, gusa turacyanakomeje iperereza aho tuzashobora kumenya neza uko MUHIZI yaje kwiyitirira burundu iyi mitungo."
Muhizi Anatole kuri ubu afungiye kuri RIB sitasiyo ya Remera. Umuvugizi wa RIB avuga ko akekwaho ibyaha bibiri. Icyo gutesha agaciro icyemezo cy'inzego z'ubutabera kiramutse kimuhamye ashobora guhanishwa igifungo kitari munsi y'umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri, naho ahamwe n'icyo guhimba no guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano yahanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi. Ibi bihano byombi kandi bikaba bijyana n'ihazabu ku ngano zitandukanye.
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru