Uturere tugize Umujyi wa Kigali twinjiye muri gahunda yo kurwanya Covid 19

AGEZWEHO

  • Abanyamahanga bari mu Rwanda bashimye ingamba leta yafashe mu guhangana na Covid19 – Soma inkuru...
  • Ku nshuro ya Mbere Youthconnekt Africa Summit igiye kubera hanze y’u Rwanda – Soma inkuru...

Uturere tugize Umujyi wa Kigali twinjiye muri gahunda yo kurwanya Covid 19

Yanditswe Sep, 19 2021 19:13 PM | 41,782 Views



Nyuma y'aho Umujyi wa Kigali utangirije ubukangurambaga mu kurwanya Covid 19, uturere tugize uyu mujyi natwo twinjiye muri iyi gahunda.

Akarere ka Kicukiro ko kazana akarusho ko kwifashisha indege ya kajugujugu, ikangurira abaturage kutadohoka ku ngamba zo guhangana n'icyo cyorezo.

Kuva icyorezo cya Covid 19 cyagera mu Rwanda muri Werurwe 2020, hagiye hakorwa ubukangurambaga bugamije gusobanura iby'icyo cyorezo no guhwitura abaturage gukomera ku ngamba zo kucyirinda. Nyuma y'Umujyi wa Kigali wongereye ikibatsi mu bukangurambaga ku wa mbere w'iki cyumweru, ubu noneho ubuyobozi w'akarere ka Kicukiro bwongeyemo indege yo mu bwoko bwa Kajugujugu mu rwego rwo kwibutsa abaturage kutadohoka ku ngamba z'ubwirinzi n'ubwo hari imirimo imwe yasubukuwe

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro, Mutesi Solange yagize ati ''Kuba twifashishije ubu buryo bw'indege ni bumwe mu buryo budasanzwe tugira ngo umuturage tumwongeremo ikibatsi, aho yasubukuye imirimo ye, yibuke ko covid igihari, nabona ubutumwa bwanditse kuri iyi ndege bujyana na Covid turizera ko bimwibutsa uruhare rwe mu gukomeza kubahiriza amabwiriza y'ubwirinzi.''

Indege ya kajugujugu yifashishwa, yanditseho ubutumwa ''Stop Covid 19'' (Duhagarike Covid 19), irazenguruka hejuru y'aho abantu bakorera ibikorwa binyuranye bakayirangamira, ariko ibiyanditseho bikabafasha kugira ibyo bazirikana:

Uretse mu karere ka Kicukiro, mu tundi turere tw'umujyi wa Kigali ndetse no mu Mirenge hagenwa iminsi mu cyumweru n'ahantu hahurira abantu benshi, abahakorera n'abahatuye bagakangurirwa gukomera kwirinda covid 19 binyuze mu biganiro, ibindi bikanyuzwa mu nyandiko n'ibyapa bishyirwa ahantu hanyuranye.

Ubu bukangurambaga bwo gukumira covid 19 bwatangiranye n'iki cyumweru, buzasozwa mu kwezi gutaha, aho umurenge wahize iyindi mu Mujyi wa Kigali uzahembwa imodoka.


John Bicamumpaka




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Abanyamahanga bari mu Rwanda bashimye ingamba leta yafashe mu guhangana na Covid

Perezida Kagame yayoboye inama y'Abaminisitiri igamije kuvugurura ingamba z

Abatuye i Rubavu bazindukiye mu bigo nderabuzima gufata urukingo rwa COVID19

Gukingira Covid-19 bituma uyifite imushiramo vuba ntayikwirakwize-Impuguke

Abantu 113 barimo umuhanzi bafashwe barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19

Uko Leta yashyize imbaraga mu kugabanya impfu za Covid19