Yanditswe Dec, 07 2022 16:15 PM | 112,164 Views
Ubushakashatsi ku ishusho y’uko
ruswa ihagaze mu gihugu bwakozwe n’umuryango urwanya ruswa n’akarengane, Transparency International Rwanda bugaragaza ko
abantu 29% basabwe ruswa mu buryo buziguye cyangwa butaziguye, kugira
ngo bahabwe serivisi bafitiye uburenganzira mu nzego za leta n’iz’abikorera.
Mu myaka itatu ishize, igipino cy’abatswe ruswa kugira ngo bahabwe serivisi bafitiye uburenganzira cyazamutseho 10.6%.
Ubushakashatsi bwatangajwe n’umuryango urwanya ruswa n’akarengane bugaragaza ko igipimo cy’abatswe ruswa muri ubu buryo, bavuye kuri 18.50% muri 2019, naho muri uyu mwaka bakaba bageze kuri 29%.
Muri 2020 bari
19.20% mu gihe muri 2021 bari 22.99%.
Gusa ubu bushakashatsi bwerekana ko 86% muri abo batanze ruswa kugira ngo bahabwe serivisi bemererwa n'amategeko, batigeze bagira ubushake bwo kubivuga.
Umuyobozi w’uyu muryango, Ingabire Immaculee avuga ko gutanga amakuru kuri ruswa bisaba kugaragaza ibimenyetso.
Yagize ati "Ruswa ntibayivuga mu magambo ni icyaha kandi icyaha cyose gisaba ibimenyetso simusiga kandi bifatika. Kubona ibimenyetso bya ruswa ntibyoroha buri gihe abaturage bagomba kumenya kujya bata mu mutego ababasaba ruswa kugira ngo bagire ibimenyetso simusiga. Hari abandi koko batanabyitaho ushobora kubwira nta bikurikirane, ibyo rero bigaca abaturage intege, abandi barakubwira ngo nagize ubwoba kuko bishobora kungiraho ingaruka kandi ibyo nabyo koko birashoboka, hakaba n'abakubwira ngo sinari nzi urwego nabibwira."
Urwego rw'abikorera narwo ruri mu nzego zaje ku isonga mu mitangire ya ruswa harimo n'ibigo by'imari mu mitangire y'inguzanyo.
Umuvunyi Mukuru, Nirere Madeleine avuga ko mu nzego z'abikorera hamaze gushyiraho komite zishinzwe kurwanya ruswa zigera kuri 493 ku buryo zizajya zikurikirana ahari icyuho cya ruswa.
"Ikindi ni uko hari za komite zo kurwanya ruswa ziteganywa n'itegeko ryo muri 2018 ryo kurwanya ruswa, ubu hamaze kujyaho komite 493. Ejo twahuye n'izo nzego z'abikorera zirimo ama banki n'ibigo by'ubwishingizi, twasanze ko ari ngombwa ko buri nzego zishyiraho izo komite zizafasha kureba imigirire ya buri munsi, nyuma bakazajya batanga raporo ku rwego rw'Umuvunyi buri mezi 6."
Agaciro ka ruswa mu mafaranga yakiriwe nako kagiye kazamuka kuko muri 2020 hatanzwe ruswa ifite agaciro ka Miliyoni zisaga 19, muri 2021 hatangwa ruswa y’amafaranga arenga miliyoni 14 naho muri uyu mwaka wa 2022 hatanzwe miliyoni zisaga 30 .
Bamwe mu bakozi batse ruswa ababagannye muri uyu mwaka ni abo mu nzego z'ibanze, iz'ubutabera, iza polisi, ibigo bya leta nk'imisoro n'amahoro, Sosiyete ishinzwe ingufu REG, ikigo gishinzwe isuku n'isukura WASAC ndetse n'inzego z'abikorera harimo n'ibigo by'imari.
Bosco Kwizera
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru