AGEZWEHO

  • Tariki 20 Mata 1994 ni bwo Umwamikazi Gicanda yishwe – Soma inkuru...
  • Tariki 19 Mata 1994: Imyaka 30 irashize Sindikubwabo atangije Jenoside mu cyahoze ari Butare – Soma inkuru...

Urwego rw’Umuvunyi rusanga hari ibikwiye kunozwa mu nteko z’abaturage

Yanditswe Nov, 06 2019 14:01 PM | 8,830 Views



Urwego rw'Umuvunyi ruravuga ko kuba inteko z'abaturage zidahabwa igihe gihagije mu gusesengura ibibazo bikomereye abaturage, kuba bamwe mu baturage badasobanukiwe amategeko abarengera no gutinda kurangiza imanza, biri mu bituma hakigaragara ibibazo by'akarengane.

Muri raporo y'ibikorwa by'Urwego rw'Umuvunyi y'umwaka wa 2018-2019 n’ibizakorwa mu mwaka wa 2019-2020, yagejejwe ku Nteko Ishinga amategeko imitwe yombi, hagaragajwe ibibazo byakiriwe haba mu nyandiko n'ibyakiriwe muri gahunda y'Urwego rw'Umuvunyi yo gukumira no kurwanya akarengane n'uburyo byakemutse.

Umuvunyi Mukuru Anastase Murekezi avuga ko muri gahunda yo kurwanya ruswa n'akarengane mu nzego zinyuranye, mu bibazo byakiriwe mu turere, 50% byahise bikemurirwa mu nteko z'abaturage, ariko ngo hari na ruswa zagiye zitahurwa mu nzego zimwe na zimwe zikaba zigikurikiranwa.

Yagize ati ''Ugasanga nka perezida w'urugaga rw'abaganga yumvikanye n'aba nurses mu bitaro bagafungura konti inyuzwaho amafaranga ya ruswa kugira ngo abaza gukora ibizamini bemerwe bavuge ko batsinze n'abatsinzwe batsinde kandi ko ibyangombwa bituzuye byuzuzwe. Iyo konti yashyizweho amafaranga yiswe ''konti y'imbuto''. Twarabafashe turabafunga by'agateganyo ariko ubucamanza burabarekura buvuga ko ari abantu baburana bari hanze, gusa turacyabakurikirana.''

Umuvunyi Mukuru Anastase Murekezi yagaragarije Inteko Ishinga Amategeko, ko mu busesenguzi bakoze hari ibikwiye kunozwa mu burenganzira bw'abaturage.

Yagize ati ''Ku byerekeye inteko z'abaturage uko zikora, zikora neza pe. Ariko haracyagaragara ibibazo ibikiwiye kunozwa, hari ibyo ziba zigomba kwiga, igihe zihabwa ngo ziganire ku bibazo bikomeye na cyo ni gito cyane, ibibazo bikomeye ntabwo bivugwaho. Ikindi kandi bamwe amategeko abarengera ntabwo bayisunga ngo abarengere. Hakaba na none amakimbirane ku butaka mu rwego rw'imiryango.''

Umuvunyi Mukuru Anastase Murekezi, avuga ko mu bibazo byose byakiriwe kuva mu 2014-2015 kugeza 2018-2019 muri gahunda yo gukumira no no kurwanya akarengane mu turere, ibimaze gukemuka bigeze ku gipimo cya 83,1%, ibitarakemuka bikaba biterwa n'uko tumwe mu turere tutaragaragaza raporo y'ibibazo twasabwe gukemura.

Urwego rw'Umuvunyi rugaragaza ko mu mwaka wa 2018-2019 hari amadosiye 1.198 y'imanza zasabirwaga gusubirwamo ku mpamvu z'akarengane. Muri ayo madosiye hasesenguwe 1091 angana na 91% hasigara 107 angana n'9%.

Urwego rw'umuvunyi ruvuga ko muri uyu mwaka wa 2019-2020 ruzongera imbaraga mu guhugura abantu ku bubi bwa ruswa n'akarerengane, rukanahugura aba avoka n'abahesha b'inkiko  ku byerekeranye no gusubirishamo imanza ku mpamvu z'akarengane.

                                 Umuvunyi Mukuru Anastase Murekezi atanga raporo ku Nteko Ishinga Amategeko kuri uyu wa Kabiri

John BICAMUMPAKA



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira