Yanditswe Mar, 04 2019 09:54 AM | 5,900 Views
Umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda General Patrick Nyamvumba ari mu ruzinduko rw’akazi mu gihugu cy’u Bushinwa yatangiye kuva tariki 26 Gashyantare akazarusoza kuya 06 Werurwe 2019.
Mu bayobozi amaze guhura nabo harimo na General Li Zuocheng umwe mu bayobozi bakuru mu bya gisirikare ukuriye icyitwa Joint Staff Department of the Central Military Commission (CMC).
Ibiganiro bagiranye byibanze ku gushimangira ubufatanye mu bya gisirikari, ndetse n’umubano hagati y’ingabo z’ibihugu byombi. Aha gen Patrick Nyamvumba yagaragaje ko uyu mubano mu bya gisirikari uhora ari mwiza, ndetse ko u Rwanda rwahisemo u Bushinwa nk’umufatanyabikorwa w’ingirakamaro kubera ubushobozi bufite mu bya gisirikari, ubukungu n’imibereho y’abaturage.
Naho Gen Li Zuocheng yashimye uru ruzinduko yizeza ko umubano w’impande zombi azaharanira ko ukomeza kubungabungwa.
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru