Yanditswe Jan, 17 2022 14:50 PM | 21,545 Views
Kuri uyu wa Mbere, Urukiko
rw’Ubujurire rwasubitse iburanisha ry’urubanza ruregwamo Paul Rusesabagina
n’abandi 20, bari mu mutwe wa MRCD-FLN. Bose bahamijwe ibyaha bifitanye isano n’iterabwoba,
mu iburanisha ku rwego rw’urukiko rukuru mu rugereko ruburanisha ibyaha
mpuzamahanga n’ibyambuka imbibi.
Isubikwa ry’uru rubanza ryatewe n'uko Paul Rusesabagina n’abamwunganira mu mategeko, Me Gatera Gashabana na Me Jean Felix Rudakemwa batitabye urukiko, nyamara abandi baburanyi bose bari baje.
Bamwe mu bunganira abaregwa ndetse n’abunganira
abaregera indishyi, bagaragaje ko uburyo yahamagajwemo budakurikije amategeko,
kuko ubushinjacyaha bwavuze ko ihamagazwa ryakorewe mu ikoranabuhanga
ryifashishwa n’inkiko ariko akabimenyeshwa na gereza ya Nyarugenge afungiyemo.
Abemezaga ko ihamagazwa rya Paul Rusesabagina ryakozwe n’urwego rutabifitiye ububasha, bavuga kandi ko itegeko riteganya ko uregwa abimenyeshwa n’ubwanditsi bw’urukiko.
Ni mu gihe ubushinjacyaha bwo bwemeza ko ihamagazwa ryubahirije amategeko kuko ryashyizwe mu ikoranabuhanga abunganira abaregwa bashobora kugeraho, bigakorwa n’ubwanditsi bw’urukiko kandi mu gihe giteganywa n’amategeko.
Aha rero bugaragaza ko icyo gereza ya Nyarugenge yakoze ari ugufasha abafungwa kumenya ko bahamagajwe rugasohora mu mashini inyandiko ibigaragaza.
Raporo y’iyi gereza kandi igaragaza ko Paul Rusesabagina yanze gusinya ku nyandiko imuhamagaza mu gihe bagenzi be bandi uko ari 20 babikoze. Ubushinjacyaha busanga kuba abandi bareganwa na Rusesabagina bitabye urukiko, urubanza rwari gukomeza kuburanishwa. Ikindi bwagaragaje ni uko Rusesabagina yanze kwitaba urukiko nkana kuko mu gihe gereza yateguraga abandi baregwa bagapimwa Covid-19 we yanze kubyitabira.
Bwagaragaje kandi ko kuva muri Werurwe umwaka ushize Paul Rusesabagina atongeye kwitaba urukiko, mu gihe cyose rwamuhamagaje mu iburanisha.
Nyuma yo guha ijambo abahagarariye impande ziburana perezida w’urukiko rw’ubujurire, Francois Regis Rukundakuvuga ari nawe uyoboye inteko iburanisha, yamenyesheje ababuranyi ko urukiko rugiye kwiherera rugatangaza umwanzuro kuri izi mpaka kuri uyu wa Kabiri saa kumi z’igicamunsi, rukanamenyesha umunsi urubanza ruzasubukurwaho.
Uretse Paul Rusesabagina, abandi baburanyi muri uru rubanza bajuririye ibihano n’ingano y’indishyi z’akababaro bikubiye mu cyemezo cy’urukiko rukuru, urugereko ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambuka imbibi rwasomye uru rubanza kuwa 20 Nzeri umwaka ushize.
Gratien Hakorimana
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru