Yanditswe Oct, 28 2019 13:44 PM | 8,863 Views
Urukiko rwa Gisirikare rukorera i Nyamirambo mu Karere ka Nyarugenge, kuri uyu wa Mbere rwafashe umwanzuro w'uko abantu 25 barimo Rtd Maj Mudathiru bafungwa iminsi 30 y'agateganyo.
Ubushinjacyaha bwa gisirikare bushinja aba bantu ibyaha binyuranye birimo kurema umutwe w'abagizi ba nabi,kwinjira mu mutwe yitwaje intwaro, kugirira nabi ubutegetsi bw'u Rwanda kugirana umubano n'ibihugu by'amahanga hagamijwe gushoza intambara,bakoreye mu burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.
Abo bantu uko ari 25 batangiye kwitaba urikiko rwa gisirikare ku itariki 2 Ukwakira, baburana ku ifunga n'ifungura ry'agateganyo.
Umucamanza yavuze ko hari impamvu zikomeye zituma hakekwa ko ibyo byaha babikoze, ategeka ko bakomeza bafungwa iminsi 30 kugeza igihe urubanza ruzatangira kuburanishwa mu mizi.
Ubwo baherukaga mu rukiko,bose bari barasabye ko barekurwa bakaburana badafunze kuko bavuga ko batatoroka ubutabera kandi bakaba bafite aho babarizwa hazwi. Mu gihe Abarundi 4 bari muri abo, bo basabaga guhabwa ubuhungiro batinya ko baramutse basubiye mu gihugu cyabo umutekano wabo wahungabana.
Abo bantu uko ari 25 hari ibyaha bemera ariko hakaba nibyo bahakana,ubushinjacyaha bwa gisirikare bukaba bwari gufungwa ukwezi kugira ngo hakorwe iperereza rihagije ku byaha bashinjwa.
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura icyizere
Apr 16, 2024
Soma inkuru