AGEZWEHO

  • Ambasaderi Rutabana yagaragaje uko u Rwanda rwaharaniye ubudaheranwa nyuma ya Jenoside – Soma inkuru...
  • Ni igikorwa kigayitse ku Bufaransa- Amb. Anfré avuga ku bakozi babo bishwe muri Jenoside – Soma inkuru...

Urukiko rwategetse ko Mudathiru na bagenzi be bafungwa iminsi 30 y'agateganyo

Yanditswe Oct, 28 2019 13:44 PM | 8,863 Views



Urukiko rwa Gisirikare rukorera i Nyamirambo mu Karere ka Nyarugenge, kuri uyu wa Mbere rwafashe umwanzuro w'uko abantu 25 barimo Rtd Maj Mudathiru bafungwa iminsi 30 y'agateganyo.

Ubushinjacyaha bwa gisirikare bushinja aba bantu ibyaha binyuranye birimo kurema umutwe w'abagizi ba nabi,kwinjira mu mutwe yitwaje intwaro, kugirira nabi ubutegetsi bw'u Rwanda kugirana umubano n'ibihugu by'amahanga hagamijwe gushoza intambara,bakoreye mu burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

Abo bantu uko ari 25 batangiye kwitaba urikiko rwa gisirikare ku itariki 2 Ukwakira, baburana ku ifunga n'ifungura ry'agateganyo. 

Umucamanza yavuze ko hari impamvu zikomeye zituma hakekwa ko ibyo byaha babikoze, ategeka ko bakomeza bafungwa  iminsi 30 kugeza igihe urubanza ruzatangira kuburanishwa mu mizi.

Ubwo baherukaga mu rukiko,bose bari barasabye ko barekurwa bakaburana badafunze kuko bavuga ko batatoroka ubutabera kandi bakaba bafite aho babarizwa hazwi. Mu gihe Abarundi 4 bari muri abo, bo basabaga guhabwa ubuhungiro batinya ko baramutse basubiye mu gihugu cyabo umutekano wabo wahungabana. 

Abo bantu uko ari 25 hari ibyaha bemera ariko hakaba nibyo bahakana,ubushinjacyaha bwa gisirikare bukaba bwari gufungwa ukwezi kugira ngo hakorwe iperereza rihagije ku byaha bashinjwa.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura