AGEZWEHO

  • Tariki 19 Mata 1994: Imyaka 30 irashize Sindikubwabo atangije Jenoside mu cyahoze ari Butare – Soma inkuru...
  • U Bubiligi: Uwahamijwe ibyaha bya Jenoside yashinje Nkunduwimye kujya mu nama zayiteguraga – Soma inkuru...

Urukiko rwatangiye urubanza ku ifunga n'ifungura ry'agateganyo rya Munyenyezi

Yanditswe May, 05 2021 09:52 AM | 67,731 Views



Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, Urukiko rw'ibanze rwa Kicukiro rwatangiye kuburanisha ku ifunga n'ifungurwa ry'agateganyo urubanza rwa Béatrice Munyenyezi ukurikiranweho ibyaha bya Jenoside yakorewe abatutsi.

Ubushinjacyaha bumushinja birindwi birimo gutegura no gucura umugambi wo gukora jenoside, kurimbura nk'icyaha cyibasiye inyoko muntu, gushyiraho za bariyeri zinyuranye mu mujyi wa Butare, ndetse n'ubufatanyacyaha mu gusambanya ku gahato.

Ni ibyaha akekwaho kuba yarakoreye muri komini ya Ngoma mu cyahoze ari perefegitura ya Butare, ubu ni mu karere ka Huye mu ntara y'amajyepfo.

Mu iburanisha ku ifunga n'ifungurwa ry'agateganyo, uruhande rw'abunganira madamu Munyenyezi Beatrice ni rwo rwabanje  guhabwa ijambo, maze bugaragaza inzitizi zishingiye ku ifatwa rya Béatrice Munyenyezi bunganira.

Me. Gatera Gashabana na Me. Buhuru Pierre Célestin bagaragaje ko mu idosiye ya Munyenyezi bunganira haburamo inyandiko zigaragaza uburyo yoherejwe mu Rwanda n'uburyo yafashwe n'ubugenzacyaha.

Bavuga kandi ko mu idosiye hatigeze hagaragaramo icyemezo cyo kumuvana muri Leta zunze ubumwe z'Amerika (mendat d'amener) ndetse n'icyemezo cyo kumufatira ku kibuga mpuzamahanga  cy'indege cya Kigali (mendat d'arrestation).

Ubushinjacyaha buhawe ijambo bwo bwagaragaje ko ibyo abunganira Munyenyezi bagaragaza nk'inzitizi nta shingiro bifite, kuko ibyo byemezo byose byashyizwe mu buryo bw'ikoranabuhanga.

Abunganira Munyenyezi babwiye urukiko ko ibyaha byose akekwaho yabiburanye muri Leta zunze za Amerika ndetse abihererwa igihano cy'igifungo cy'imyaka 10 n'urukiko rwa New Hampshire ku itariki ya 21 Gashyantare 2013 bityo akaba adakwiye kongera kubiburanishwaho.

Mu kwisobanura ku byaha ashinjwa Munyenyezi Béatrice yabwiye urukiko ko ibyaha byose ashinjwa ari ibihimbano ko nta ruhare na ruto yigeze abigiramo. 

Munyenyezi avuga ko yageze i Butare muri Nyakanga 1993 ahagera atwite aza kubyara muri Nzeri uwo mwaka. 

Yavuze ko hagati ya Mutarama na Gashyantare 1994 yagiye kwiyandikisha mu ishuri rya CEFOTEC mu Mujyi wa Butare.

Munyenyezi avuga ko jenoside itangiye yari atwite inda y'amezi abiri n'igice ariko ikamugwa nabi, akaba yari afite abana bato,kandi igihe kinini akaba yarakimaraga ari mu rugo rwa nyirabukwe Nyiramasuhuko Paulina, ko ibijyanye no kujya kuri za bariyeri atazigiyeho, akemeza ko n'abamushinja batari bamuzi ko bashobora kuba baramwitiranyije n'undi.

Abunganizi mu mategeko babwiye urukiko ko bamwe mu batangabuhamya bagaragajwe n'ubushinjacyaha bagiye barangwa no kuvuga ibinyoma muri zimwe mu manza zaburanishirijwe i Arusha, bityo bakavuga ko ubuhamya bwabo butafatwa nk'ukuri.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira