Yanditswe Oct, 23 2019 11:07 AM | 9,095 Views
Urukiko rw'Ubujurire, kuri uyu wa Gatatu rwasubitse urubanza rwa Pasiteri Jean Uwinkindi uburana ibyaha bya jenoside yokorewe abatutsi yakoreye mu karere Bugesera mu 1994. Isubikwa ry'uru rubanza rikaba ryatewe n'uko hatabonetse umwanya uhagije wo gusoma umwanzuro ku mpamvu z'ubujurire bw'uregwa.
Perezida w'Inteko iburanisha yavuze ko ku wa 6 w'icyumweru gishize ari bwo yabonye muri 'system' cyangwa se uburyo bwifashishwa mu nkiko, umwanzuro wa Pasiteri Jean Uwinkindi usobanura impamvu z'ubujurire bwe, ugizwe n'amapaji 78. Bityo agaragaza ko amasaha 48 gusa, adahagije kugira ngo hasomwe hanasesengurwe uwo mwanzuro w'uregwa.
Byongeye kandi ngo mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu ni bwo inteko iburanisha yabonye ibaruwa y'Ubushinjacyaha Bukuru isaba gusubika urwo rubanza kuko hatabonetse igihe gihagije cyo gusoma uwo mwanzuro.
Uhagarariye ubushinjacyaha muri urwo rubanza we agendeye ku ngengabihe y'imanza zihari, yifuje ko hatangwa igihe kingana n'ukwezi kugira ngo uwo mwanzuro watanzwe na Jean Uwinkindi ube wasomwe, ariko urukiko rwo rufatata umwanzuro wo kwimurira uru rubanza ku itariki 19 z'ukwezi gutaha kwa 11.
Pasiteri Jean Uwinkindi yahoze ari umushumba mu itorero ADEPR mu yakoze ari Komini Kanzenze,ubu ni mu Karere ka Bugesera. Urukiko Rukuru rwamuhamije ibyaha birimo kuyobora ibitero simusiga byahitanye abatutsi benshi ndetse no kujya kuri bariyeri zabaga zigamije kurobanura abatutsi bari bwicwe. Urukiko Rukuru rwamukatiye guhungwa burundu ku itariki ya 30 Ukuboza 2015, ariko ajuririra icyo gihano.
Pasiteri Jean Uwinkindi yafatiwe i Mbarara muri Uganda tariki ya 30 Kamena 2010, hanyuma aza gushyikirizwa urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda i Arusha, nyuma rumwohereza mu Rwanda tariki ya 19 Mata 2012 mu gihe rwendaga gusoza imirimo yarwo.
Inkuru mu mashusho
Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwanda?
Apr 24, 2024
Soma inkuru
Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura ku bafite hagati y ...
Apr 24, 2024
Soma inkuru
Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire mu bya gisirikare
Apr 24, 2024
Soma inkuru
U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejwe kwica Abatutsi
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata
Apr 21, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru