AGEZWEHO

  • Ambasaderi Rutabana yagaragaje uko u Rwanda rwaharaniye ubudaheranwa nyuma ya Jenoside – Soma inkuru...
  • Ni igikorwa kigayitse ku Bufaransa- Amb. Anfré avuga ku bakozi babo bishwe muri Jenoside – Soma inkuru...

Urukiko rwarangije kumva ubwiregure bw’abakurikiranweho ibyaha by’iterabwoba bo muri FLN

Yanditswe May, 20 2021 15:18 PM | 31,578 Views



Urukiko rwarangije kumva ubwiregure bw’abakurikiranweho ibyaha by’iterabwoba byakozwe n’umutwe wa MRCD-FLN, ukuyemo Paul Rusesabagina wikuye muri uru rubanza atireguye. Ni urubanza ruregwamo abari abayobozi n’abarwanyi b’uyu mutwe wa MRCD-FLN wagabye ibitero ku Rwanda hagati ya 2018 na 2019.

Umugore umwe rukumbi ureganwa na Paul Rusesabagina n’abandi bahoze muri MRCD-FLN, ari we Angelina Mukandutiye ni we wabanje kwiregura ku cyaha kimwe aregwa cyo kuba mu mutwe w’iterabwoba.

Aracyemera akanagisabira imbabazi, agasobanura ko yabaye komiseri ushinzwe umuryango n’iterambere ry’umwari n’umutegarugori mu ishyaka rya CNRD Ubwiyunge ryashinzwe kuwa 31 Gicurasi 2016, kubera ko yumvaga rifite intego nziza.

Ni ishyaka asobanura ko ryavutse habayeho kutumvikana muri FDLR, kuko harimo igice cy’abashaka gutera u Rwanda bagakuraho ubutegetsi, ngo rukayoborwa n’abahutu gusa n’abandi ngo bashakaga gushyigikira ubumwe n’ubwiyunge, Abanyarwanda bakajya bihitiramo ubayobora binyuze mu matora ari na bo avuga ko bashinze CNRD Ubwiyunge.

Mu mwaka wakurikiyeho tariki 4 Nyakanga 2017 ryaje kwihuza  na PDR Ihumure rya Paul Rusesabagina na ho irya RRM rya Nsabimana Callixte (Sankara) ribiyungaho kuwa 18 Werurwe 2018. Nyuma hazamo n’irya RDI Rwanda Nziza rya Faustin Twagiramungu.

Angelina Mukandutiye yanabaye mu itsinda ngo ryajyaga gusaba MONUSCO kubashakira umuhuza wabo n’u Rwanda, ariko ngo ikabasaba gutaha nta yandi mananiza. Ubwo MRCD-FLN yagabaga ibitero mu Rwanda ngo yabajije umuyobozi wayo, amubwira ko ngo ari ibigamije gukanga kugira ngo uyu mutwe werekane ko uriho.

Yasobanuye n’uburyo yashishikarije abana b’abakobwa kujya mu mutwe wa  FLN, akavuga ko bari kujya barinda impunzi mu gihe abagabo bagiye kurwanya imitwe yabateraga.  Angelina Mukandutiye yabwiye urukiko ko muri za 97-98 yatahutse akajya kuba ku Gisenyi, ariko igihe cy’abacengezi kirangiye atangira gushakishwa bivugwa ko yari mu bari babashyigikiye.

Mu 1994 Angelina Mukandutiye yari atuye kuri Peyaje, i Kigali akaba yari umugenzuzi w’amashuri muri Nyarugenge kuva mu 1986, umwanya avuga ko watumye aba no muri komite nyobozi ya MRND. Yatahutse umwaka ushize ahita ajyanwa muri gereza ya Nyarugenge kurangiza igifungo cya burundu yakatiwe n’urukiko gacaca.

Undi wireguye ari na we wa nyuma ni Nsabimana Jean Damascene alias Motari, wemera ibyaha 3 aregwa byose bifitanye isano n’ibitero byagabwe na MRCD-FLN mu karere ka Rusizi. Yasobanuye ko yinjiye muri ibi bikorwa by’iterabwoba abishishikarijwe na Ntibiramira Innocent na Matakamba Jean Bechmans bamubwira ko yazabona amafranga yo kwishyura ishyirahamwe yari abereyemo umwenda yatse ashaka gukoresha moto ye.

Urukiko rwahise rutangira kumva abaregera indishyi. Muri bo Me Ndutiye Yusuf  yagaragaje uburyo abarwanyi ba MRCD-FLN bamutwikiye imodoka ubwo yacaga mu ishyamba rya nyungwe, ndetse anahasanga indi yari itwaye abagenzi nayo bayitwitse:

Muri rusange abantu ku giti cyabo baregera indishyi muri uru rubanza basaga 85, biganjemo abatuye mu mirenge yegereye parike ya Nyungwe. Harimo ndetse n’ibigo birimo ibitwara abagenzi byatwikiwe imodoka zakoreshaga umuhanda Rusizi-Huye zinyuze muri Nyungwe.

Ababunganira basabye urukiko rubemerera ko kuri uyu wa 5 ruha umwanya abagizweho ingaruka n’ibi bitero bagatanga ubuhamya kugira ngo ababigizemo uruhare bumva ubukana bw’ibyo bakoze. 

Gratien HAKORIMANA



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura