AGEZWEHO

  • Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejwe kwica Abatutsi – Soma inkuru...
  • Rusizi: Minisitiri Ngabitsinze yaburiye abanze kubaka ibibanza bahawe ko bashobora kubyamburwa – Soma inkuru...

Urukiko rwapfundikiye urubanza ruregwamo Ladislas Ntaganda rwari rumaze hafi imyaka 4

Yanditswe Jan, 10 2020 11:48 AM | 6,073 Views



Urukiko Rukuru urugereko rwihariye rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imbibi rukorera mu Karere ka Nyanza rwapfundikiye burundu urubanza Ntaganzwa Ladislas aregwamo ibyaha bya Jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu ashinjwa kuba yarakorereye mu yari Komini Nyakizu yayoboraga, ikaba yari iherereye mu yari Perefegitura ya Butare.

Mu iburanisha ryabaye kuri uyu wa Kane, ubushinjacyaha bwamaganiye kure icyifuzo cya Ladislas Ntaganzwa cy'uko ubuhamya bwatanzwe n'abatangabuhamya bwateshwa agaciro.

Ntaganzwa yabwiye urukiko ko amatariki ndetse n'ibikorwa bimushinja abatangabuhamya bagaragarije urukiko atari byo kuko ngo habayeho kuvuguruzanya hagati yabo ubwabo.

Ikindi Ladislas Ntaganzwa yagarutseho ni uko ngo Abatutsi biciwe i Cyahinda tariki ya 15 Mata 1994 byari impanuka, ijambo ryarakaje ubushinjacyaha.

Ahereye ku byo yari amaze kugaragariza urukiko yarusabye ko rutakabigendeyeho rushyira mu bikorwa gufungwa burundu, igihano yasabiwe n' ubushinjacyaha.

Ubushinjacyaha bwasabye urukiko ko rutakwita ku bwiregure bwa Ladislas Ntaganzwa ahubwo rukita ku byaha bya jenoside yakoze byatumye Abatutsi basaga ibihumbi 30 bari bahungiye kuri Paruwasi ya Cyahinda ndetse n'abandi yicishirije mu bindi bice bya komine Nyakizu bicwa.

Ikindi kandi ngo ukudahuza amasaha kw’abatangabuhamya baboneyeho Ladislas Nyaganzwa Tariki ya 15 Mata 1994 ubwo yari kumwe n’abajandarume ndetse n’ interahamwe, bidakuyeho ko iyo tariki Abatutsi bari Cyahinda bishwe ku itegeko ryatanzwe na Ladislas.

Aha ubushinjacyaha bwavuze ko ukudahuza amasaha kw’abatangabuhamya urukiko rwabitesha agaciro ahubwo rukareba igikorwa cyabaye kuri iyo tariki.

Mu marira menshi yatembaga ku matama, Ladislas Ntaganzwa yahawe n'urukiko umwanya wa nyuma muri uru rubanza maze ashimira byimazeyo urukiko kubera umwanya yahawe akiregura mu buryo buhagije mu myaka itatu amaze aburana.

Yanashimiye kandi ubushinjacyaha ku kazi gakomeye bwakoze mu gihe cy'imyaka itatu yose maze anasaba imbabazi urukiko ndetse n'ubushinjacyaha mu gihe cyose yaba yarakoresheje amagambo mabi agakomeretsa bamwe kuva uru rubanza rwatangira.

Urukiko n arwo rwafashe umwanya maze rushimira ubwitange bw'impande zombi  haba ubushinjacyaha, Ladislas Ntaganzwa ndetse n'abamwunganiye mu mategeko.

Kuva muri 2016 uru rubanza rwaburanywe inshuro 116 zose. Urukiko rwanzuye ko ruzasoma uru rubanza taliki ya 19 Wererwe 2020 saa tanu z’amanywa.

Gusa tariki ya 8 Ukwakira 2019 ubushinjacyaha bwari basabiye Ntaganzwa igifungo cya burundu kubera uburemere bw’ibyaha yakoze muri Jenocide yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Ntaganzwa yafatiwe muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo tariki 7 Ukuboza 2015, azanwa mu Rwanda tariki ya 20 Werurwe 2016. Mu byaha uyu Ladislas Ntaganzwa ashinjwa birimo uruhare yagize mu bitero yagabye ku mbaga y'Abatutsi bari bahungiye kuri Kiliziya gaturika Paruwasi ya Cyahinda, aho abatutsi basaga ibihumbi 30 bahasize ubuzima.

Ashinjwa kandi urupfu rw'Abatutsi basaga 1000 bari bagiye guhungira i Burundi, uyu Ladisras Ntaganzwa akibimenya ngo yabatangiriye ku Kanyaru abazana mu gace ka Nkomero bukeye bicwa n'abajandarume uyu Ntaganzwa yari yakuye I Butare.

Ntaganzwa ashinjwa ibindi byaha birimo gufata ku ngufu abagore b'abatutsikazi nyuma akabica. Hari kandi n'amategeko bivugwa ko yagiye atanga yo gushyiraho za bariyeri muri komine Nyakizu yari abereye Burugumesitiri inyinshi muri zo zikaba zaraguyeho Abatutsi batari bake ndetse n'ibindi byaha byibasiye inyokomuntu akuikiranyweho kuba yarakoze akoreshe ububasha yari afite mu gihe cya Genocide yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.


Callixte KABERUKA



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m