Yanditswe Feb, 06 2020 14:48 PM | 4,309 Views
Urukiko rw'ubujurire rwatangiye kuburanisha urubanza ruregwamo abantu 10 baregwa ibyaha birimo iby'ubugambanyi, kugirira nabi ubutegetsi buriho, ubwicanyi,guhungabanya umudendezo w'igihugu no kwinjiza intwaro mu gihugu, byakorewe ahantu hatandukanye mu karere ka Musanze.
Iburanisha ryo kuri uyu wa Kane ryibanze ku kumva ubwiregure bw'abemera ibyaha bahamijwe n'urukiko rukuru, urugereko rwa Musanze, barutakambira ngo rubagabanyirize ibihano.
Muri bo harimo uwitwa Uwihanganye Jean Marie Vianney wakatiwe gufungwa burundu. Umwunganira mu mategeko yagaragarije urukiko ko umukiriya we yahawe igihano kiremereye bityo ko urukiko rw'ubujurire rwamugabanyiriza igihano kuko ngo yemeye ibyaha akanabisabira imbabazi.
Ubushinjacyaha bwagaragaje ko igihano yahawe kijyana n'uburemere bw'ibyaha byamuhamye birimo gucura umugambi wo kugirira nabi ubutegetsi bw’u Rwanda, guhungabanya umudendezo w'igihugu n'ubwicanyi.
Ubushinjacyaha bwavuze ko ibitero bibiri byagabwe mu mujyi wa Musanze, aho kimwe cyagabwe ku itariki ya 06 Mutarama 2014, ikindi kikagabwa ku ku itariki ya 27 z'uko kwezi, Uwihanganye Jean Marie Vianney yabiteguye kandi abikora abizi, bityo akaba atagabanyirizwa ibihano yahawe n'urukiko rukuru.
Undi wemera ibyaha agasaba kugabanyirizwa igihano ni Kamali Théoneste, wakatiwe gufungwa imyaka 10.
Ubushinjacyaha bwasabye ko igihano yahawe kitagabanywa kuko ngo mu rubanza yaburaniye mu rukiko rukuru, atigeze agaragariza inzego z'umutekano intwaro yabikijwe na bagenzi be, kandi yari azi neza ko ari izo kwifashisha mu bugizi bwa nabi.
Uwitwa Rukera Emmanuel na we wasabye kugabanyirizwa ibihano yasabye urukiko kugira ubushishozi mu gusuzuma neza ibihano yahawe kuko ngo atari azi umugambi w’abo bareganwa.
Urukiko rwasubitse uru rubanza ku mpamvu zagaragajwe n’umushinjacyaha uvuga ko yitegura kujya mu butumwa bw’akazi hanze y’igihugu akazamarayo iminsi 15. Iyi mpamvu yahuriranye n’iy'umwe mu bacamanza bagize inteko iburanisha uru rubanza na we uzamara ukwezi mu butumwa bw’akazi. Ibi byatumye urubanza rwimurirwa ku itariki ya 25 Werurwe uyu mwaka.
Abaregwa muri uru rubanza bose uko ari 10 barimo abakobwa 3. Ibyaha baregwa bishingiye ku bitero bagabye mu mujyi wa Musanze mu bihe bitandukanye, harimo icyagabwe mu rugo rwa Mpembyemungu Winifrida, wari umuyobozi w’ako karere kigahitana umwana yereraga, ikindi gitero kikagabwa ku ishuri rya polisi riherereye muri ako karere, kigahitana umupolisi umwe.
John BICAMUMPAKA
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura icyizere
Apr 16, 2024
Soma inkuru