AGEZWEHO

  • NAEB yagaragaje ko ibyoherezwa hanze bituruka ku ndabo n'imbuto byageze kuri toni 1000 ku kwezi – Soma inkuru...
  • Amateka ya Mohamood Thabani warohoye imibiri y'Abatutsi mu Kiyaga cya Victoria – Soma inkuru...

Urukiko rw’Ikirenga ruri gusuzuma niba itegeko ry'ubutaka ryaba rihabanye n'Itegeko Nshinga

Yanditswe Nov, 01 2019 09:56 AM | 22,636 Views



Kuri uyu wa Gatanu, Urukiko rw'Ikirenga ruriho gusuzuma icyifuzo cy'umunyamategeko wasabye ko hasuzumwa niba ingingo z'itegeko ku musoro w'ubutaka n'umutungo utimukanwa zitanyuranye n'Itegeko Nshinga.

Uyu munyamategeko Murangwa Edouard avuga ko inyongera ya 50% y'umusoro ku kibanza kirengeje ibipimo fatizo n'inyongera ya 100% ku kibanza kitubatse ishobora kuremerera abaturage.

Ku bijyanye n'umusoro w'inzu,uyu munyamategeko avuga ko bitumvikana kubona inzu yo guturamo yasoreshwa umusoro ukubye inshuro 2 iy'ubucuruzi n'inshuro 10 ku nganda n'inzu z'ibigo bito n'ibiciriritse.

Mu cyumba gisuzumirwamo iki cyifuzo harumvwa n'abandi batanze imyanzuro bagaragaza ko bafite icyo bavuga kuri ziriya ngingo z'amategeko.

Aba bose icyo bahurizaho ngo ni uko zimwe mu ngingo z'amategeko zivuguruzanya n'itegeko Nshinga mu bijyanye no kureshya imbere y'amategeko.

Mu gusuzuma iki cyifuzo,abahagarariye Kaminuza y'u Rwanda yaje nk'inshuti y'urukiko bagaragaje ko zimwe mu ngingo ku musoro w'ubutaka n'inzu,zinyuranye  n'amahame rusange agenga amategeko kdi zikafaragaramo izindi nenge zirimo  kwirengagiza imibereho y'abanyarwanda,guhana abafite iyo mitungo no  gutuma ubutaka ndetse n'ubukode birushaho guhenda.

Abahagarariye Kaminuza y'u Rwanda n'Umuryango rwanya ruswa n'akarengane,Transparency International Rwanda, babwiye Urukiko rw'ikirenga ko zimwe mu ngingo zijyanye n'umusoro ku mutungo utimukanwa zimeze nk'igihano kandi zikanyurana na zimwe mu ngingo z'Itegeko Nshinga zivuga ku ihame ryo kubaka Leta iharanira imibereho y'abaturage ndetse no kugira uburenganzira ku mutungo.

Ubwo hasuzumwaga ubusabe bw'umunyamategeko, Murangwa Edward wagaragaje ko ziriya ngingo zinyuranye n'Itegeko Nshinga, abahagarariye ziriya nzego bagaragaje ko umusoro uteganywa muri ziriya ngingo ari ukurengera kandi ukaba ushobora kuzakenesha abaturage mu gihe bemeza ko bitumvikana ukuntu inzu zo guturamo zisora kurusha iz'ubucuruzi n'inganda.

Yaba Kaminuza y'u Rwanda, yaba Transparency Internation Rwanda bagaragaza ko umusoro w'inyongera ya  50% ku butaka burengeje ibipimo fatizo na 100% ku kibanza kitubatse bishobora kuzakoma mu nkokora abifuza gutunga ubutaka by'umwihariko urubyiruko ndetse bikabangamira politiki y'imiturire.

Bagaragaza kandi ko muri rusange ibiciro by'umusoro ku mutungo utimukanwa bizagira ingaruka ku baturage bashobora kuzayamburwa bitewe no kutabasha kuyisorera.

Bashimangira kdi ko izi ngingo z'amategeko zititaye ku mikoro y'abaturage bakerura ko bidasobanutse ukuntu hasoreshwa inzu cyangwa undi mutungo hatitawe kucyo winjiza.

Ingingo zagaragajwe n'abahagarariye Kaminuza y'u Rwanda na ransparency International Rwanda  ni na zo zagarutsweho n'abandi bantu 2 bandikiye Urukiko rw'Ikirenga bagaragaza ko zimwe mu ngingo zirebana n'umusoro ku mutungo utimukanwa zihabanye n'Itegeko Nshinga

Abahagararariye Leta baravuga ko nta ngingo n'imwe mu zijyanye n'umusoro ku mutungo utimukanwa zinyuranye n'Itegeko Nshinga.

Aba bahagarariye Leta babwiye Urukiko rw'Ikirenga ko izo ngingo zitabangamiye politiki y'imiturire kuko ngo inzu ya mbere idasoreshwa.

Ku bijyanye n'inzu z'ubucuruzi n'izinganda, aba bahagarariye Leta bavuze ko izi nzu na zo zisora menshi kuko ziba zifite agaciro kari hejuru bityo ngo bikaba bihabanye n'abanenga izi ngingo kuko ngo izo nzu nta  n'imwe muri izi isonewe umusoro n'ubwo yaba ari iya mbere.

Bitandukanye n'abanenga iri tegeko,abahagarariye Leta bashimangiye ko ntavangura rigaragaramo kuko umusoro utangwa hashingiwe ku byiciro by'ibisorewa aho kuba abantu basora.

Bashimangiye ko ingingo ya 164 y'Itegeko Nshinga iha uburenganzira abanyamategeko gushyiraho cyangwa kugugurura itegeko ry'umusoro mu gihe bemeza ko ngo iri tegeko rigibwaho impaka atari rishya ahubwo ko ryavuguruwe.

Urukiko rw'ikirenga rwatangaje ko Tariki 29 Ugushyingo 2019 ar ibwo ruzatangaza icyemezo cyarwo ku busabe bw'umunyamategeko warusabye gusuzuma niba zimwe mu ngingo z'amategeko zirebana n'umusoro ku mutungo utimukanwa zitanyuranye n'Itegeko Nshinga.

Umunyamategeko Murangwa Edward avuga ko izo ngingo zimeze nk'igihano ku baturage basabwa gutanga umusoro w'inzu zo guturamo uruta cyane uw'inzu z'ubucuruzi n'inganda ndetse n'inyongera y'umusoro ya 50% ku butaka burengeje igipimo fatizo ndetse na 100% ku bibanza bitubatse.

Uretse uwatanze ubu busabe ,urukiko rwumvise Kaminuza y'u Rwanda,Transparency International Rwanda n'abandi bantu 2 ku giti cyabo bose baje nk'inshuti z'urukiko, bemeranyije n'ingingo umunyamategeko ashimgiraho avuga ko ziriya ngingo zinyuranye n'Itegeko Nshinga hamwe n'undi we wahurije hamwe n'abahagarariye Leta ku ngingo zihamya ko ziriya ngingo zitavugwaho rumwe ntaho zinyuranye n'Itegeko Nshinga.

Jean Pierre KAGABO



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize