AGEZWEHO

  • Ingengo y’imari Leta ishyira mu kugaburira abana ku ishuri yikubye inshuro 15 – Soma inkuru...
  • Ambasaderi Rutabana yagaragaje uko u Rwanda rwaharaniye ubudaheranwa nyuma ya Jenoside – Soma inkuru...

Sous Lieutenant Seyoboka yashinjwe kuba kuri bariyeri mu gihe cya Jenoside no kwica Abatutsi

Yanditswe May, 31 2021 12:56 PM | 22,427 Views



Kuri uyu wa Mbere Urukiko rukuru rwa gisirikare rwasubukuye urubanza rwa Sous-Lieutenent Seyoboka, ushinja icyaha cya jenoside yakorewe abatutsi n'ubufatanyacyaha muri jenoside.

Sous Lieutenent Henri Jean Claude Seyoboka yari yaburanye ibyo byaha mu rukiko rwa gisirikare abihanishwa igifungo cya burundu, ariko aza kubijuririra avuga ko habaye kumwitiranya n'undi, ko ibyaha ashinjwa atabikoze kuko atari ahari.

Seyoboka yashinjwe ibyaha yakoreye ahitwaga mu Kiyovu cy'abakene, muri Saint Famille no muri Saint Paul aho yishe abatutsi akanategura ibitero byagabwaga hirya no hino.

Inteko iburanisha uru rubanza yatangiye yumva umutangabuhamya witwa Rekeraho Jonathan wari umuzamu,arinda urugo rw'umuzungu wakoreraga OMS ahitwaga mu Kiyovu cy'abakire hafi y'urusengero rw'Abaperisipiterienne.

Uyu mutangabuhamya avuga ko Seyoboka yabaga kuri bariyeri yo kwa Zigiranyirazo mu Kiyovu cy'abakire, akaba yarahabonaga Seyoboka inshuro zirenga nyinshi, kandi ngo iyo bariyeri yicirwagaho abantu mu bihe bitandukanye.

Mu kwica abo  bantu, Seyoboka ngo yabaga ari kuri iyo bariyeri ndetse anayobora ibihakorerwa, anafite imbunda yo mu bwoko bwa Kalashnikov.

Uyu mutangabuhamya kandi avuga ko hafi y'iyo bariyeri havumbuwe abatutsi bari bahihishe, mu babavumbuye ngo harimo Seyoboka ari na we wategetse ko bicwa anicamo umwe ku giti cye akoresheje impiri mu rwego rwo gutanga urugero.

Umutangabuhamya wa 2 wumviswe n'urukiko, ni uwitwa Rongorongo Hussein uvuga ko yakoranye ubwicanyi na Seyoboka.

Uyu mutangabuhamya avuga ko ku mabwiriza yatangwaga na Col Renzaho Tharcisse wayoboraga umujyi wa Kigali na Mukandutiye Angelina wari mu bayobozi bakomeye b'interahamwe muri Komini Nyarugenge, ngo ku matariki 20, 21, 22 yo muri Mata 1994, Seyoboka hamwe n'izindi nterahamwe bagiye bavana abantu muri CELA(Centre d'Etudes des Langues Africaines) barenga 80 bajya kubicira ku mwobo witwaga CND muri segiteri Rugenge.

Uyu mutangabuhamya kandi avuga ko ku itariki ya 17 Gicurasi 1994 bagabye ibitero byishe abatutsi muri Saint Paul na Saint Famille, agashimangira ko muri ibyo bitero Seyoboka yabaga ahari.

Umutangabuhamya wa 3 wumviswe n’urukiko ni uwitwa Gasasira Ali Ahmed Saddam, warokokeye jenoside yakorewe abatutsi ahitwaga mu Kiyovu cy'abakene. 

Uyu mutangabuhamya avuga ko Seyoboka ari mu bagabaga ibitero muri Saint Famille, no mu nkengero zaho, ndetse ngo we na bagenzi be bagabye igitero mu rugo iwabo barahatwika.

Umutangabuhamya wa 4 ni Bizimana Jean wahoze ari Burugumesitiri wa komini Nyarugenge akaba yarakatiwe imyaka 30 azira icyaha cya jenoside yakorewe abatutsi. 

Bizimana Jean avuga ko mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi Seyoboka yatozaga interahamwe zo muri segiteri Rugenge, akanagaragaza ibitero binyuranye Seyoboka yagiyemo n'abo yagiye yica ku giti cye, ibyinshi akaba yarabimenyeraga muri raporo zatangwaga n'abakonseye ba komini Nyarugenge.

Naho umutangabuhamya wo ku ruhande rushinjura Claude Seyoboka ni Mukandutiye Angelina wahoze ari umugenzuzi w'amashuri muri Komini Nyarugenge, uyu akaba yari muri komite nyobozi y’ishyaka MRND. 

Uyu mugore yakatiwe igifungo cya burundu n'urukiko gacaca rwa Nyarugenge kubera icyaha cya jenoside yahamijwe. 

Mukandutiye Angelina yari yifujwe na Seyoboka ko yamutangira ubuhamya nk'umuzi neza, gusa mu buhamya bwe Mukandutiye Angelina yavuze ko yabonaga Seyoboka nk'umusirikare ugendana n'abandi basirikare, anabonanira n’urubyiruko rw’interahamwe mu rugo rw’uyu mutangabuhamya. 

Gusa uyu mutangabuhamya nta hantu agaragaza ko yigeze amubona mu bikorwa by'ubwicanyi.

Ubushinjacyaha bwasabye urukiko ko ubujurire bwa Seyoboka butahabwa agaciro, mu gihe we yasabye urukiko guhanagurwaho ibyaha kuko ibyo ashinjwa nta na kimwe yemera. 

Umwanzuro kuri uru rubanza uzasomwa ku itariki 28 Kamena uyu mwaka.

Jean Claude Seyoboka yoherejwe n'igihugu cya Canada tariki 18 Ugushyingo 2016. Yari yarahungiye muri icyo gihugu mu 1996 ahabwa sitati y'ubuhunzi ariko iza gukurwaho bitewe n'uko nyuma byaje kugaragara ko mu myirondoro yatanze hari ibyo yagiye abeshya birimo no kuba ataravuze ko yari umusirikare ufite ipeti rya Sous-Lieutenant mu ngabo za Ex FAR.



John Bicamumpaka



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura