Yanditswe Nov, 24 2021 14:21 PM | 72,872 Views
Kuri uyu wa Gatatu, Urukiko rukuru rwa gisirikare rwakomeje kuburanisha urubanza ruregwamo abantu 38 bahoze mu mitwe ya P5 na RUD Urunana ikorera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Uyu munsi w'iburanisha waranzwe no gusabira ibihano abaregwa nabo bahabwa umwanya basaba urukiko kubagabanyiriza ibihano.
Uyu munsi w'iburanisha wahariwe ubushinjacyaha, aho bushingiye ku byaha bakekwaho ndetse n'ibimenyetso bibishimangira, bagiye basabirwa ibihano buri wese ku ruhare yagiye agira mu byaha ashinjwa.
Mu bihano ubushinjacyaha bwasabiye abaregwa ibyinshi byiganjemo gufungwa burundu kubera uburemere bwa buri cyaha, hakaba n'ibyaha bagiye asabirwaho gufungwa imyaka 25, 20 n'10.
Ku ruhande rw'ubwunganizi ndetse n'abaregwa ubwabo, bahakana icyaha cyo kugirana umubano na leta z'amahanga hagamijwe gushoza intambara, bagasaba urukiko guca inkoni izamba kubera impamvu nyoroshyacyaha bakomeje kugaragariza urukiko.
Muri izo mpamvu nyoroshyacyaha bavuga ko bisanze mu mitwe y'ingabo zitemewe nka P5 na RUD Urunana kandi mbere batarapangaga kuyijyamo, ahubwo ko ari ibishuko bahuye na byo.
Uru rubanza rwari rwasubukuwe kuri uyu wa 2, nyuma y'aho rusubitswe mu kwezi gushize bitewe n'icyemezo cy'urukiko cyo kuruhuza n'urw'uwitwa Mbarushimana Aimé Erneste,na we wari mu mutwe wa P5, bimaze gusuzumwa ko bashinjwa ibyaha bijya gusa kandi byakorewe ahantu hamwe.
Uyu Mbarushimana akaba atari afite umwunganira mu mategeko, urukiko rugasaba ko abanza kumushakirwa.
Mbarushimana, kuri uyu wa 2 ubwo yahabwaga ijambo mu rukiko, yavuze ko yavuye mu Rwanda asanzwe ari umuyoboke w'ishyaka FDU-Inkingi ajyanywe n'inama yagombaga kubera mu Burundi, agezeyo bamubwira ko inama itakibaye, akomereza mu bice bya Minembwe muri Congo ari na bwo yinjiraga mu mutwe wa P5.
Nyuma yaho ni bwo abarwanyi b'uwo mutwe baje kujya mu ntara ya Kivu y'Amajyaruguru bihuza n'umutwe wa RUD Urunana, baza kurwana n'ingabo za FARDC bamwe bararaswa abandi batabwa muri yombi, ndetse bamwe muri bo akaba ari bo bagabye ibitero mu Kinigi, mu karere ka Musanze tariki ya 4 Ukwakira 2019.
Aba bose uko ari 38 bagizwe n'Abanyarwanda, Abarundi n'abanyaUganda.
Bashinjwa kurema umutwe w'ingabo zitemewe no kuwujyamo, kugirana umubano na leta y'amahanga bigiriwe gushoza intambara, gushyiraho umutwe w'abagizi ba nabi no kuwujyamo, kugirira nabi ubutegetsi buriho, icyaha cy'iterabwoba, ubufatanyacyaha mu bwicanyi, ubufatanyacyaha mu kwiba hakoreshejwe intwaro n'ubufatanyacyaha mu gukomeretsa ku bushake.
John Bicamumpaka
Ababyeyi b'Intwaza muri Rusizi barashimira Perezida Kagame wabubakiye akanabaha ababitaho
Aug 13, 2022
Soma inkuru
Abahanga mu by'umuco banenze imyambarire n’ubusinzi biranga bamwe mu rubyiruko
Aug 13, 2022
Soma inkuru
RCS yasezereye mu cyubahiro abakozi b'uru rwego 86 bagiye mu kiruhuko cy'izabukuru
Aug 12, 2022
Soma inkuru
BNR yagaragaje ko icyuho hagati y’ibyoherezwa n’ibyo igihugu gitumiza cyazamutse
Aug 12, 2022
Soma inkuru
SENA yatoye umushinga w'itegeko ngenga rigena imicungire y'imari ya leta
Aug 12, 2022
Soma inkuru
BNR yazamuye igipimo cy’inyungu iheraho inguzanyo banki z’ubucuruzi
Aug 11, 2022
Soma inkuru